Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 16 Kanama

Tariki 16 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’icyenda mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’itandatu uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatatifu Arsace na Armel de Ploermel .
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1841: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika John Tyler yanze ishyirwaho ry’inoti yari igamije gukoreshwa muri banki ya kabiri y’igihugu.
Ibi byarakaje bikomeye abayoboke bo mu ishyaka rya Whig Party, bakorera imyigaragambyo ikomeye imbere y’ingoro y’umukuru w’igihugu (White House/Maison Blanche).
1858: Perezida James Buchanan yatangije ikoreshwa ry’umugozi mushya mu itumanaho urenga inyanja ya Atlantic (transatlantic telegraph cable) ryari riteye imbere muri ibyo bihe. Perezida Buchanan yatangije ikoreshwa ry’iyi gahunda arimo asuhuzanya n’umwamikazi w’u Bwongereza Victoria, uretse ko iri koranabuhanga barikoresheje mu byumweru bike.
1945: Hishwe uwari Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Buyapani, Kantaro Suzuki.
1945: Umwami w’abami w’u Bushinwa , Manchukuo yatawe muri yombi n’ingabo z’icyahoze ari igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1954: Hatangijwe ikigo gishyira ahagaragara inyandiko zijyanye n’imikino cyitwa Sports Illustrated, cyatangiye ari ikinyamakuru cy’imikino muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1960: Igihugu cya Cyprus cyatangaje ubwigenge bwacyo cyibohora ingoyi y’ubukoloni y’Abongereza.
1960: Joseph Kittinger, wagenderaga mu mutaka (parachute) wo mu gihugu cya Mexico yasimbutse ahantu harere cyane hareshya na metero zikabakaba ibihumbi mirongo itatu na kimwe.
Aka kabaye agahigo ko gusimbuka ahantu harehare mu mateka y’isi, umuntu yasimbutse hafashishijwe ballon, byabaye nk’igitangaza gusimbuka ahantu nk’aha nta ndege ikoreshejwe.
Joseph Kittinger ubwo yamanukaga mu mutaka
Joseph Kittinger ubwo yamanukaga mu mutaka
1964: Mu ntambara ya Vietnam hahiritswe ubutegetsi bwa Duong Van Minh bikozwe na General Nguyen Khanh aba Perezida wa Vietnam y’Epfo, hahise hashyirwaho itegeko nshinga rishya ku nkunga y’ibiro bihagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri iki gihugu.
1972: Habaye coup d’état yari igamije gukura ku butegetsi umwami Hassan II wa Morocco, iki gihe harashwe indege y’uyu mwami ubwo yagarukaga mu gihugu cye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1951: Umaru Yar’Adua, umunyapoliki wo mu gihugu cya Nigeria.
1970: Manisha Koirala, umukinnyi w’amafilimi wo mu gihugu cy’u Buhinde.
1989: Charlotte Gurr, umugore ukina umukino w’umupira w’amaguru.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2003: Idi Amin Dada, afatwa nk’umunyagitugu wayoboye igihugu cya Uganda kuva mu mwaka w’1971 kugera mu 1979.
Idi Amin Dada wahoze ayobora Uganda
Idi Amin Dada wahoze ayobora Uganda
2006: Alfredo Stroessner, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Paraguay, yabaye umuyobozi mukuru w’iki gihugu.
2007: Dewey Robertson, umusifuzi w’umwuga wo mu gihugu cya Canada.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego