Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 16 Mutarama

Tariki 16 Mutarama 2014, ni umunsi wa 16 mu minsi igize umwaka usigaje iminsi 349 ngo ugere ku musozo.

27 Mbere ya Yezu Kirisitu: Hatangiye ubutegetsi bwa Auguste muri Roma.
1547 : Ivan IV, umwami w’u Burusiya (Tsar) yarimitswe
1556 : Umutingito udasanzwe mu Bushinwa no mu mateka y’iki gihugu muri rusange wagize ingaruka ku bantu bari hgati y’ibihumbi 800 na miliyoni
1581 : Inteko ishinga amategeko y’igihugu cy’u Bwongereza yatoye itegeko ribuza ikurikizwa ry’imyemerere y’idini Gatulika ry’i Roma.
1778 : U Bufaransa bwemeye ubwigenge bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika
1920 : Ku nshuro ya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa, mu mujyi wa Paris hateraniye inama ihuza urugaga rw’ibihugu binyuranye.
1924 : Eleftherios Venizelos yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bugiriki ku nshuro ya kane.
1939 : Mu ntangiriro y’intambara ya kabiri y’isi yose, Repubulika ya Irland yatangiye kugaba ibitero n’ibikorwa byo gusahura igihugu cy’u Bwongereza.
1945 : Adolf Hitler, ufatwa nk’umunyagitugu wateguye ndetse agashyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abayahudi yahungiye mu mwobo wabarizwaga mu nsi y’ubutaka ( Führerbunker).
1956 : Perezida wa Misiri Gamal Abdel Nasser yarahiriye kongera gufata igihugu cya Palestine.
1956 : Misiri yabonye ubwigenge
1966 : Johnson Aguiyi-Ironsi yafashe ubutegetsi muri Nijeriya
1979: Shah w’igihugu cya Iran ari kumwe n’umuryango we bahunze igihugu berekeza mu gihugu cya Misiri.
1986: Bwa mbere hateranye inteko y’abakora ndetse bafite ubumenyi bwinshi mu bijyanye na interineti.
1992: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zerekeje mu gihugu cya Iraq, iyi yari intangiriro y’intambara yo mu kigobe cya Golf.
2000 : Ricardo Lagos yatorewe kuyobora Chili.
2001: Perezida w’igihugu cya Congo Kinshasa Laurent-Désire Kabila yivuganwe n’umwe mu bari bashinzwe kumurinda.
2001 : Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Bill Clinton yahaye umudari w’icyubahiro uwigeze kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Theodore Roosevelt nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’uko yitwaye neza mu ntambara yahuje Amerika na Espagne (Spanish-American War).
2004: Michael Jackson, wari umuhanzi ukomeye mu njyana ya pop yafatiwe ibibazo yavugwagaho ko yafashe ku ngufu umwana muto w’umuhungu icyaha yaje guhanagurwaho n’urukiko rwa Santa Maria (Californie).
2005 :Umunyarumaniya w’imyaka 67 yabyaye umwana nyuma yo kuvomwamo intanga zigahura n’iz’umugabo bigashyirwa mu byuma byabugenewe (fécondation in vitro).
2006 : Ellen Johnson Sirleaf yarahiriye kuba Perezida wa Liberia mushya, aba umugore wa mbere ku mugabane wa Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1756 : Martin Michel Charles Gaudin, wabaye umuyobozi mu butegetsi bw’Abafaransa
1901 :Fulgencio Batista, wabaye perezida wa Cuba
1980 : Seydou Keita, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye ku mugabane wa Afurika ukomoka mu gihugu cya Mali.
1986 : Mason Gamble, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1988 : Nicklas Bendtner, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekaniye cyane mu ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, ubusanzwe akomoka mu gihugu cya Danmark.
1917 : Justin Ahomadegbé, wabaye perezida wa Benin
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1710 : Higashiyama, umwami w’abami w’u Buyapani
1919 : Francisco de Paula Rodrigues Alves, wabaye perezida wa Bresil
2001 : Laurent-Désiré Kabila, wabaye perezida wa Congo akaba na se wa perezida w’icyi gihugu Désiré Kabila
2004 : Kalevi Sorsa, wabaye Minisiteri w’Intebe mu gihugu cya Finland
2010 : Glen Bell, umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni nawe washinze ikigo cya Taco Bell.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego