Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 17 Kamena

Tariki 17 Kamena ni umunsi w’168 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 197 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1673: Abashakashatsi Jacques Marquette na Louis Jolliet bakomoka mu gihugu cy’u Bufaransa bageze ku mugezi wa Mississippi, ni nabo bantu ba mbere baturutse ku mugabane w’u Burayi bashoboye gutanga ibisobanuro birambuye bijyanye n’umugezi wa Mississippi.
1773: Igihugu cya Colombia kizwi no ku izina rya Cúcuta cyashinzwe na Juana Rangel de Cuéllar.
1885: Hashinzwe ikirangamateka cy’ubwigenge(Statue of Liberty) cyashyizwe mu Mujyi wa New York, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1898: Hafunguwe ibitaro by’ingabo zirwanira mu mazi z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1933: Mu mujyi wa Kansas, mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hakozwe ubwicanyi hagati y’abakozi b’ibiro by’iperereza FBI n’ibisambo byari bije kubohoza mugenzi wabyo Frank Nash, ubu bwicanyi bwaguyemo abakozi bane ba FBI.
Frank Nash, mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afatwa nk’igisambo cya mbere gikomeye mu bisambyo byasahuraga amabanki.
1944: Iceland yatangaje ubwigenge bwayo, yigobotora igihugu cya Denmark ihinduka Repubulika ityo.
1960: Ubwoko bwa kavukire muri Amerika buzwi nka Nez Perce bwahawe miliyoni enye z’amadorali y’Amerika bashyirwa ubutaka bwabo bwatesheshwe agaciro, hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’1893.
1971: Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igihugu cye gitangiye intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
1994: Orenthal James "O. J." Simpson wari umutoza w’umupira w’amaguru yarahagaritswe arafungwa, nyuma yo kwica umugore we Nicole Brown Simpson n’inshuti ye Ronald Goldman.
Orenthal James "O. J." Simpson
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1742: William Hooper, umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1858: Ebenezer Sumner Draper, wabaye guverineri wa 44 wayoboye Leta ya Massachusetts.
1947: George S. Clinton, umunyamuziki wo muri Amerika
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1734: Claude-Louis-Hector de Villars, marshal mu ngabo z’u Bufaransa.
2001: Donald J. Cram, umuhanga mu butabire wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego