Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 17 MUTARAMA

Tariki 17 ni umunsi wa 17 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 349 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1929: Umwami Inayatullah Khan wa Leta ya Afganistan yavuye ku ngoma nyuma y’iminsi itatu gusa yimitswe.
1941: Mu gihe cy’intambara ya mbere y’isi yose, ingabo z’u Bufaransa zakubise inshuro iza Thailand zigarurira ubwatwo bwazo bwitwaga Royal Thai Navy.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo z’Abasoviyete zigaruriye zinasenya bikomeye umujyi wa Warsaw wo muri Pologne.
1946: Ku nshuro mya mbere, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano karateranye.
1950: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habaye igikorwa cy’ubujura cyiswe Great Brinks Robbery. Itsinda ry’ibisambo bigera kuri 11 byibye miliyoni zigera kuri ebyiri z’Amadolari y’Amerika mu biro by’ikompanyi ikora imodoka yo muri Leta ya Massachusetts.
1961: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Congo Kinshasa Patrice Lumumba yarishwe. Byakomeje guhwihwiswa ko iyicwa rye ryari rwihishwe inyuma na Guverinoma y’igihugu cy’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Patrice Lumumba
1982: Uyu munsi wiswe Cold Sunday umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yawita “Icyumweru cy’Ubutita”, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habaruwe ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hasi cyanye mu Mijyi myinshi kitaherukaga kugaragara mu myaka igera ku ijana yari itambutse.
1991: Harald V yabaye umwami wa Norway nyuma y’urupfu rwa se Olav V.
King Harald V
1992: Mu rugendo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Kiichi Miyazawa yagiriye muri Koreya y’Epfo yatinyutse gusaba imbabazi ku byaha byo gushora abagore bo muri Koreya mu bucakara bw’imibonano mpuzabitsina mu ntambara ya kabiri y’isi yose.
1996: Igihugu cya Czech cyasabye kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.
2002: Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Congo Kinshasa cyararutse kimura abantu bagera ku bihumbi magana ane.
2010: Muri Nigeria, mu gace kitwa Jos hadutse imvururu hagati y’Abasilamu n’Abakirisitu. Izi mvuru zahitanye abantu babarirwa muri 200.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1983: Álvaro Arbeloa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
1985: Pablo Barrientos, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentine.
1986: Hale Appleman, umukinnyi w’amafilimi wo muri Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2010: Jyoti Basu, umunyapolitiki wo mu gihugu cy’u Buhinde.
2011: Don Kirshner, Umuhanzi w’umwanditsi wo muri Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego