Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 17 Mutarama

Tariki 17 Mutarama 2014, ni umunsi wa 17 w’umwaka ukiri mu ntangiriro ubura iminsi 348 ngo ugere ku musozo.

395 :Théodose I mukuru umwami w’abami wa nyuma mu bwami bw’Abaromani bishyize hamwe yaratabarutse
1566 : Papa Pie V yashyizwe ku buyobozi bwa kiliziya Gaturika
1793 : Hakozwe amatora ku bijyanye n’urupfu rwa Louis XVI wategekaga u Bufaransa mu gice cy’impinduramatwara yabaye muri iki gihugu yatangiye mu 1789, amatora yaje kwemeza ko yicwa, anyingwa hakoreshejwe icyuma gica umutwe cyakozwe n’Umufaransa witwa Guillotin nawe waje kwicwa hakoreshejwe icyuma yahanze.
1895 : Mu Bufaransa habaye amatora ya perezida yatsinzwe na Félix Faure
1913 : Mu Bufaransa habaye amatora ya perezida yatsinzwe na Raymond Poincaré
1920: Mu Bufaransa habaye amatora ya perezida yatsinzwe na Paul Deschanel
1929 : Inayatullah Khan, umwami wa Leta ya Afganistan yavuye ku ngoma nyuma y’iminsi itatu yimitswe.
1941 : Ingabo z’u Bufaransa zakubise inshuro iza Thailand zigarurira ubwatwo bwazo bwitwaga Royal Thai Navy mu gihe cy’intambara ya mbere y’ isi yose.
1945 : Mu ntambara ya kabiri y’isi yose ingabo z’Abasoviyete zigaruriye zinasenya bikomeye umujyi wa Warsaw wo muri Pologne.
1946 : Ku nshuro ya mbere, akanama ka loni, gashinzwe umutekano karateranye.
1950 : Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hakozwe igikorwa cy’ubujura cyiswe Great Brinks Robbery. Itsinda ry’ibisambo bigera kuri 11 byibye miliyoni zigera kuri ebyiri z’Amadolari y’Amerika mu biro bya sosiyete ikora imodoka yo muri Leta ya Massachusetts.
1959 : Havutse igihugu cya Mali
1961 : Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrice Lumumba yarishwe. Byakomeje guhwihwiswa ko iyicwa rye ryari ryihishwe inyuma na Guverinoma y’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Patrice Lumumba
1982 : Icyumweru cy’Ubutita (Cold Sunday) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habaruwe ubushyuhe bwo ku gipimo cyo hasi cyane mu Mijyi myinshi kitaherukaga kugaragara mu myaka igera ku ijana yari itambutse, gusa iki gipimo kirimo kwigaragaza muri uyu mwaka wa 2014.
1991 : Harald V yabaye umwami wa Norway nyuma y’urupfu rwa se Olav V.
1992 : Mu rugendo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Kiichi Miyazawa yagiriye muri Koreya y’Epfo yatinyutse gusaba imbabazi ku byaha byo gushora abagore bo muri Koreya mu bucakara bw’imibonano mpuzabitsina mu ntambara ya kabiri y’ Isi.
1996 : Czech yasabye kwinjira mu muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi.
2002 : Ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Congo Kinshasa cyimuye abasaga ibihumbi 400 mu iruka ryacyo.
2010 : Muri Nigeria, mu gace ka Jos hadutse imvururu hagati y’Abasilamu n’Abakirisitu. Izi mvuru zahitanye abantu babarirwa muri 200.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1706 : Benjamin Franklin, umuhanga mu mibare no mu bugenge ukomoka muri Amerika
1732 : Stanislas II,umwami wa Pologne
1863 : David Lloyd George,wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza
1983 : Álvaro Arbeloa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
1985 : Pablo Barrientos, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentine.
1986 : Hale Appleman, umukinnyi w’amafilimi wo muri Amerika.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1369 : Pierre I,umwami wa Chypre
1893 : Rutherford Birchard Hayes, perezida wa 19 wa Leta Zunze ubumwe za Amerika
1961 : Patrice Lumumba, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , icyo gihe yitwaga Congo Mbiligi
1991 : Olav V,umwami wa Norvège kuva mu 1957
2002 : Camilo José Cela, umwanditsi ukomoka muri Espagne wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo
2005 :Zhao Ziyang, umunyapolitiki wo mu Bushinwa.
2010 : Jyoti Basu, umunyapolitiki wo mu gihugu cy’u Buhinde.
2011 : Don Kirshner, Umuhanzi w’umwanditsi wo muri Amerika.
2013 : Yves Debay,umunyamakuru wajyaga mu bice byaberagamo intambara mu Bufaransa ukomoka mu Bubiligi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego