Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 18 Gashyantare


Tariki ya 18 Gashyantare 2014 ni umunsi wa 49 w’umwaka ubura iminsi 316 ngo ugere ku musozo.

1145 : Himitswe papa Eugène III.
1162 : Nyuma yo kwirukanaumugore we Agnès de Courtenay, Amaury I yambitswe ikamba ry’umwami wa Yeruzalemu
1685 :Umuvumbuzi w’umufaransa René Robert Cavelier de La Salle yashyizeho agace kakoronizwaga ka Texas.
1859 : Abafaransa bigaruriye agace ka Saïgon
1882 : ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Bwongereza yatsinze iya Irlande y’Amajyaruguru ibitego 13 ku busa
1887 : Ubwami bwa Benin bwatsinzwe n’ Abongereza
1913 : Raymond Poincaré yabaye perezida wa 10 w’u Bufaransa asimbuye Armand Fallières.
1930 : Umubumbe wa Pluton wavumbuwe n’umunyamerka w’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Clyde Tombaugh.
1932 : Guhera mu kwezi kwa 9 1931,Umuryango w’ibihugu(SDN) wasabye u Buyapani kuvana ingabo zabwo mu gace ka Mandchourie yohereza n’itsinda ryo kugenzura icyo kibazo riyobowe na Lord Lytton.
1933 : Ikinyobwa cya Coca-Cola cyatangiye kugezwa mu Bufaransa
1952 : U Bugereki na Turquie zinjiye muri OTAN.
1965 : Gambie, yahoze ikoronizwa n’Abongereza yabonye ubwigenge
1974 : Ibihugu by’Abarabu bivuyemo Libiya na Siriya byatangiye gufatira Amerika ibihano kuri peteroli
2004: Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura iteka rya Minisitiri w’Intebe n°26/03 ryo ku wa 7 Nyakanga 1999 rishyiraho abagize inama ishinzwe imicungire y’Ikigega cy’Imari yo Gusana imihanda n’umugereka waryo.
Abagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Imari yo Gusana Imihanda (Fonds d’Entretien
Routier) ni aba bakurikira :
- Abahagarariye inzego za Leta ;
- Uhagarariye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ;
- Uhagarariye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Amajyambere Rusange
n’Imibereho Myiza y’Abaturage ;
- Uhagarariye Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo
n’Amakoperative ;
- Uhagarariye Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ;
- Komanda wa Polisi ushinzwe umutekano mu mihanda ;
- Abahagarariye amashyirahamwe y’abikorera ku giti cyabo
2008 : Ibitero by’ubwiyahuzi by’ibyihebe byo mu mutwe wa Al-Qaida byaturukiye I Spin Boldak muri Afghanistan bihitana abantu 35
2010: Muri Niger habaye coup d’etat yakozwe n’abasirikare bavanaho perezida Mamadou Tandja
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1745 : Alessandro Volta,umuhanga mu bugenge ukomoka mu Butaliyani uzwiho gukora imirimo myinshi ku bijyanye n’amashanyarazi
1903 : Nikolaï Podgorny, wabaye perezida w’ibihugu byunze ubumwe by’Abasoviyete kuva 1965 kugeza mu 1977
1965 : Dr. Dre, umuririmbyi mu njyana ya rap ukomoka muri Amerika
1973 : Claude Makelele,umukinnyi wa footbal ukomoka mu Bufaransa
1975 : Gary Neville, umukinnyi wa footbal ukomoka mu Bwongereza
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
999 : Grégoire V, papa
1967 : Robert Oppenheimer,umuhanga mu bugenge ukomoka muri Amerika
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego