Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 18 Kanama

Tariki 18 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itatu n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihiza Mutagatifu Héliéna, Laetitia na Léna
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
Muri 293 Mbere y’ivuka rya Kirisitu: Urusengero rw’Abaromani rw’ahitwa Venus nibwo rwashinzwe, ibi byatangiranye n’ikigo cya Vinalia Rustica.
1201: Hashinzwe umujyi wa Riga ukorerwamo ubucuruzi n’inganda muri Baltics.
1891: Mu gihugu cya Martinique habaye imyigaragambyo ikomeye yiswe Major hurricane, iyi myigaragambyo yasize ihitanye abantu bagera muri 700.
1938: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Franklin D. Roosevelt yatashye ikiraro cyitwa Thousand Islands Bridge, gihuza Leta ya New York yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Ontario yo mu gihugu ctya Canada.
1941: Adolf Hitler wamamaye cyane kubera gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abayahudi, yahagaritse by’agateganyo uburyo Abanazi bicagamo abantu bakoresheje ibikorwa byo kwa muganga, ubu buryo bwitwaga T4 euthanasia program bwahinduraga imitekerereze y’abantu ndetse bukabatera ubumuga mu mitwe, akaba yarabihagaritse bitewe n’imyigaragambyo yari imaze gufata intera ikomeye.
Adolf Hitler
1977: Steve Biko uzwi cyane kubera uburyo yarwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryari ryarigaruriye igihugu cya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi na Polisi y’iki gihugu imufatiye mu Mujyi wa King William uherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Uyu musore wari ukuriye abanyeshuri mu rugamba rwo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, yaje kwitaba Imana nyuma y’igihe gito bitewe n’ibikomere bamuremye ubwo bari bagiye ku muta muri yombi.
2005: Mu gihugu cya Indonesie mu gace ka Java habaye ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rikomeye dore koryagize ingaruka zitari nziza ku bantu bagera ku ri miliyoni ijana.
2008: Bitewe n’imyigaragambyo y’injyanamuntu yakozwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Pakistan Perezida Pervez Musharaf yahisemo kwegura ku mirimo ye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1942: Judith Keppel, Umwongereza wa mbere watsindiye igihembo gikomeye kizwi nka Who Wants to Be a Millionaire gitangwa na Televiziyo.
1961: Timothy Geithner.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Michael Deaver yari umukuru w’ibiro bya Perezidansi ubwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zayoborwaga na Perezida Ronald Reagan.
2009: Kim Dae-jung, wabaye Perezida wa cumi na gatanu ku rutonde rw’abayoboye igihugu cya Koreya y’Epfo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego