Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 18 Mutarama

Tariki 18 Mutarama ni umunsi wa 18 mu minsi igize umwaka.Hasigaye iminsi 348 uyu mwaka ukagera ku musozo wawo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka


1919:
Mu bihe by’intambara ya mbere y’isi yose, nibwo habaye amasezerano y’amahoro i Versailles ho mu gihugu cy’u Bufaransa mu nama yari yiswe Paris Peace Conference agamije kuyihagarika.
1919: Ignacy Jan Paderewski yarahiriye kuyobora igihugu cya Poland nyuma y’aho cyari kiboneye ubwigenge ari Minisitiri w’Intebe.
1941: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Abongereza bakubise inshuro ingabo z’Abataliyani zari zarigaruriye Afurika y’iburasirazuba zihabatsimbura burundu.
1978: Urukiko rw’umugabane w’u Burayi rurwanira uburenganzira bwa muntu rwahamije guverinoma y’u Bwongereza icyaha cyo gufata nabi imfungwa z’Abanya-ireland ariko ntibayihamya icyaha cyo gutoteza.
1983: Komite mpuzamahanga ya olimpiki yahaye igihembo cyari kigenewe Jim Thorpe umuryango we.
1990: Marion Barry, uwari umuyobozi wa Washington D.C., yafatanywe ibiyobyabwenge aguwe gitumo n’ibiro by’iperereza bya FBI.
Marion Barry
1993: Umunsi mukuru witirirwa Martin Luther King, Jr. wizihijwe muri leta 50 zose zo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

1997:
Ari mu bwato Boerge Ousland, Umunyanoruveji yambukiranyije inyanja ya Antarctica. Niwe muntu wa mbere wahambukiranyije adaherekejwe.

2002:
Intambara yari yarayogoje igihugu cya Sierra Leone yitwa Sierra Leone Civil War yatangajwe ko irangiye.
2005: Indege yo mu bwoko bwa Airbus A380 (yambere mu bunini ku isi mu ndege zitwara abantu) yamuritswe ku mugaragaro mu gihugu cy’u Bufaransa mu Mujyi wa Toulouse.
2012: Abakoresha Internet cyane bakoze imyigarambyo yamagana ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rya SOPA (Stop Online Piracy Act) ndetse n’irya PIPA (PROTECT IP Act), yamagana ikoreshwa rya Internet mu buryo bunyuranije n’amategeko arengera ubutunzi mu by’ubwenge.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1974: Igikomangoma Claire cy’igihugu cy’u Bubiligi
1976: Damien Leith, umuhanzi w’umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Australia. Mu mwaka w’2006 yatsindiye igihembo cya Australian Idol.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2003: Ed Farhat, umusifuzi wabigize umwuga ukomoka muri Amerika.
2008: Georgia Frontiere, Umunyamerika wari umushoramari binyuze mu mikino kuko yari afite ikipe y’umupira w’amaguru.
2011: Sargent Shriver, umunyapolikiti ukomoka muri Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego