Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 18 Ukuboza

Tariki 18 Ukuboza ni umunsi wa 352 mu minsi igize umwaka, urebeye ku ngengaminsi ya Geregori. Hasigaye iminsi 13 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1799: Umurambo wa George Washington warashyinguwe ku musozi Vernon. Uyu mugabo ni we wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 30 Mata 1789.
1839: Ni bwo hafashwe ifoto ya mbere mu kirere yerekana ukwezi, iyi foto yafatiwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ifatwa n’ uwitwa John Draper I New York.
1915: Perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yakoranye ubukwe na Edith Bolling Galt Wilson ubwo yari ku butegetsi muri icyo gihugu.
1917 – Igihugu cya Finland cyahawe ubwigenge n’ Ubusoviyeti bwari buyobowe na Stalin
1935 – Ni bwo Edward Benes yabaye Perezida w’ igihugu cya Czechoslovakia
1945: Uruguay yinjiye mu Muryango w’Abibumbye
1956: Ni bwo idarapo rya Isiraheli ryazamuwe ku musozi Sinai
1956: Japan yakiriwe mu Muryango w’ Abibumbye
1964: Amerika yakoze igeragezwa ku bisasu bikomeye ahitwa Nevada
1969: U Bwongereza bwakuyeho igihano cyo kwica
1972: Amerika yatangiye kurasa ibisasu bya kirimbuzi muri Vietnam y’Amajyaruguru
1978: U Bufaransa nabwo bwakoze igerageza ku bisasu bya kirimbuzi ahitwa Muruora Island
1978: U Burusiya bwo bwakoze igeragezwa ku bisasu bya kirimbuzi byo munsi y’ ubutaka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1709: umwamikazi w’ igihugu cy’ uburusiya Elizabeth yaravutse, avuka abyawe na Peter The Great na Catherine I.
1888: umukinnyi wa film w’Umwongerezakazi Gladys Cooper waje kwitaba Imana azize umusonga, yavutse kuri uyu munsi.
1963: Havutse William Bradley uzwi cyane nka Brad Pitt. Uyu akaba ari umukinnyi wa film akunzwe cyane n’ abantu b’ ingeri zose, yigeze kuba ariwe mugabo ukunzwe n’ abagore benshi ku isi nuko ibi bituma itangazamakuru rimwitaho bikabije. Nyina umubyara yitwa Jane Etta Hillhouse naho se akaba William Bill Pitt. Brad Pitt afite murumuna we witwa Douglas Pitt na mushiki we muto witwa Julie Neal Pitt.
1975 – Umukinnyi w’umukino wo gutwara amagare Michael Barry yabonye izuba, avukira ahitwa Ontario muri Canada.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2010: Tasso Kavadia, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mug ihugu cy’u Bugereki
2010: Tommaso Padoa-Schioppa, wakoraga ibijyanye n’amabanki mu by’ubukungu.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego