Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 19 GICURASI

Tariki 19 Gicurasi mu mateka, ni umunsi w’140 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 226 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1568: Umwamikaza Elizabeth I wo mu Bwongereza yategetse ko umwamikazi w’i Scotland Mary afungwa.
1828: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, John Quincy Adams yasinye isetegeko rirengera abakora imyenda mu Biti bo muri USA.
1897: Umwanditsi wo muri Ireland, Oscar Wilde yafunguwe ava mu buroko bwa Reading Gaol Prison.
1934: Zveno n’ingabo za Bulgaria bakoze coup d’etat, bimika Kimon Georgiev nka minisitiri w’intebe mushya.
1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza,Winston Churchill na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Franklin D.Roosevelt bemeje ko kuva mu 1944 kuya 1 Gicurasi bazajya bizihizaho, umunsi w’igitero cy’i Normandie.
1974: Valery Giscard d’Estaing yatorewe kuyobora igihugu cy’u Bufaransa.
1991: Igihugu cya Croatia cyahawe ubwigenge binyuze muri kamarampaka.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1939: Francis Richard ’Dick’ Scobee, Umunyamerika w’inzobere mu bijyanye n’inyenyeri.
1970: Jason Gray-Stanford,umukinnyi wa Sinema ukomoka muri Canada.
1989: Jasmine, umuhanzikazi wo mu Buyapani.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1296: Papa Celestine V.
1998: Sōsuke Uno, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
2002: John Gorton, Minisiriti w’Intebe wa muri Australia.
JPEG - 16.1 kb
John Gorton
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego