Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 19 Mutarama

Tariki 19 ni umunsi wa 19 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1949: Igihugu cya Cuba cyemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga.
1960: U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.
1975: Umutingito ukomeye wibasiye u Buhinde, by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.
1977: Bwa mbere mu mateka ya Miami na Florida hagwa urubura, uretse aho rwaguye bikomeye no muri Bahamas.
1978: Imodoka ya nyuma yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yakorewe mu gihugu cy’u Budage nibwo yashyizwe ku isoko. Iyi yari imodoka ya nyuma yakorewe ku ruganda rw’ahitwa Emden. Mu mwaka wa 2003 nibwo hasubukuwe ikorwa ry’izi modoka muri Amerika y’Amajyepfo.
1983: Uruganda rwa Apple Inc. rwatangaje ku mugaragaro ishyirwa ku isoko rya Apple Lisa, mudasobwa ikoreshwa n’umuntu ku giti cye ndetse ifite n’igikoresho bita souris.
1986: Ku nshuro ya mbere nibwo hakozwe virus zishyirwa muri za mudasobwa. Iyi virusi yakozwe n’abavandimwe bazwi nka Farooq Alvi bose baturuka gihugu cya Pakistan ahitwa Lahore.
1993: Leta ya Czech ndeste nna Repubulika ya Slovakia byunjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1997: Nyuma y’imyaka 30 Yasser Arafat yagarutse i Hebron aza kwifatanya n’abandi kwishimira Umujyi wa West Bank igihugu cya Israel cyari vcyimaze gutanga.
Yasser Arafat
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1946: Dolly Parton, ikirangirire mu gucuranga no kuririmba indirimbo mu njyana ya country.
Dolly Rebecca Parton
1977: Lauren Etame Mayer, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroon.
1984: Jimmy Kebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Mali.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2000: Bettino Craxi, wigize kuba Minisitiri w’Intebe w’igihuu cy’u Butaliyani.
2006: Aoun Al-Sharif Qasim, umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Sudani.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego