Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 19 Ukuboza

Tariki 19 Ukuboza ni umunsi wa 353 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 12 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1932: Radiyo y’Abongereza BBC (British Broadcasting Corportion) yatangiye gutanga serivisi zayo mu rwego mpuzamahanga.
1946: Hatangiye intambara ya Indochina.
1961: Igihugu cy’u Buhinde cyongeye Daman na Diu ku buso kigenzura, kibikuye ku gice cyitwa Indochina.
1963: Igihugu cya Zanzibar cyabonye ubwigenge bwacyo kigobotora ingoyi y’ubukoloni bw’Abongereza, iki gihe cyayoborwaga na Sultan Jamshid bin Abdullah.
1967: Hemejwe ku mugaragaro ko uwari Minisitiri w’Intebe Harold Holt yatabarutse, akaba yaraburiwe irengero ubwo yari ari koga.
1972: Hashojwe Apollo, porogaramu ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo kohereza ibyogajuru ku kwezi. Uwo mwaka nibwo Apollo 17 yari irimo abitwa Eugene Cernan, Ron Evans na Harrison Schmitt cyagarutse ku isi.
1973: Hibwe igikombe cy’ukuri cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, the Jules Rimet Trophy cyibiwe ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Brazil mu Mujyi wa Rio de Janeiro.
1986: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev, yarekuye Andrei Sakharov n’umufasha we bari bavuye mu buhungiro ahitwa Gorky.
Mikhail Gorbachev
1997: Indege SilkAir Flight 185 yakoreye impanuka mu mugezi wa Musi, hafi ya Palembang mu gihugu cya Indonesia, ihitana abantu 104.
1998: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habaye icyo bise Lewinsky scandal, agashya gatunguranye aho umuyobozi mukuru w’intumwa za rubanda (The United States House of Representatives), yoherererje Sena inyandiko I na III zisaba guhagarika ku butegetsi Perezida Bill Clinton.
2001: Igihugu cya Argentine cyahuye n’ihungabana rikaze ry’ubukungu, biba imvano y’imyigaragambyo ikomeye yibasiye umujyi wa Buenos Aires.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1987: Karim Benzema, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa. Uretse gukina mu ikipe y’igihugu ubu akinira ikipe Real Madrid yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Espagne.
1987: C├ędric Baseya, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2009: Giridharilal Kedia, rwiyemezamirimo ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.
2011: Kim Jing-il,Perezida wa Koreya ya Ruguru, atabarutse afite imyaka 69 y’amavuko, yayoboye igihugu cya Koreya ya Ruguru kuva mu 1994 nyuma y’urupfu rwa se Kim Il Sung.
Kuva mu mwaka wa 2008, yari afite ibibazo by’umutima, haratekerezwa ko azasimburwa n’umuhungu we wa gatatu Kim Jong-un.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego