Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 2 Gashyantare

Tariki 2 Gashyantare ni umunsi wa 33 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 332 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1542: Igihugu cya Portugal cyari kiyobowe na Christovão da Gama cyataye muri yombi umusilamu wari warigaruriye agasozigakomeye ko mu Majyaruguru ya Ethiopie mu gitero kiswe Battle of Baçente.
1848: Mu ntambara yahuje Amerika na Mexica, hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Treaty of Guadalupe Hidalgo.
1899: Habaye inama ya mbere ya Australia yabereye ahitwa Melbourne hagamijwe kureba umujyi ukwiye kuba umurwa mukuru w’iki gihugu Canberra hagati y’imijyi ya Sydney na Melbourne.
1901: Habaye imihango yo gushyingura umwamikazi Victoria.
1935: Leonarde Keeler yakoze isuzuma rya mbere ryo kureba imikorre y’imashini yandika ya polygraph.
1957: Iskander Mirza wo mu gihugu cya Pakistan yashyize ibuye ahazubakwa urugomero rwa Guddu.
1966: Igihugu cya Pakistan cyama y’shyize ahagaragara ingingo esheshatu cyifuza kumvikanaho na Kashimir nyuma y’intambara yahuje igihugu cya Pakistan n’u Buhinde yasojwe mu mwaka w’1965.
1971: Perezida Idi Amin ufatwa nk’umunyagitugu wayoboye igihugu cya Uganda,yasimbuye ku butegetsi Perezida Milton Obote.
1972: Ibiro byuhagarariye inyungu z’u Bwongereza byari ahitwa Dublin byarasenwe, biturutse ku myigaragarambyo yiswe Bloody Sunday.
1982: Mu gihugu cya Syria habaye igitero cyibukwa mu mateka y’iki gihugu nk’ubwicanyi bwa Hama dore ko cyabereye mu Mujyi wa Hama.
1990: Mu bihe by’ivangura rishingiye ku ruhu mu gihugu ya Afurika y’epfo, F.W. de Klerk yemereye ishyaka rya ANC(African National Congress) gukora mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse asezeranya ko yiteguye gufungura Nelson Mandela.
2004: Umukinnyi wa Tennis ukomoka mum gihugu cy’u Busuwisi Roger Federer yabaye numero ya mbere mu rwego rw’isi mu bakinnyi bakina umwe umwe, amara kuri uyu mwanya ibyumweru 237 aba aciye agahigo.
2009: Ku nshuro ya gatatu, banki nkuru y’igihugu cya Zimbabwe yo kuzigama yatesheje agaciro idorali ry’iki gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi

1912:
Millvina Dean, umuntu watabarutse bwa nyuma warokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic.
1931: Dries van Agt, umunyapoltiki wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi.
1926: Valéry Giscard d’Estaing wabaye Perezida w’u Bufaransa.
1967: Laurent Nkunda, umujenerali w’umunyekongo.
1977: Shakira, umuririmbyikazi ukomoka muri Colombia.
1987: Gerard Piqué, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2005: Max Schmeling, Umudage wakinaga umukino w’iteramakofi.
2008: Barry Morse, Umwongereza wari ufite n’ubwenegihugu bwa Canada wari umukinnyi w’amafilimi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego