Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 2 Ugushyingo

Tariki ya 2 Ugushyingo ni umunsi wa 307 w’umwaka usanzwe ukaba umunsi wa 307 w’umwaka w’iminsi 366. Hakaba hasigaye iminsi 59 ngo umwaka urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1861: Habaye intambara hagati y’abatuye Amerika. General John C. Fremont wayoboraga ubumwe bwa bw’uburengerazuba yarashimiwe asimburwa na David Hunter.
1914: U Burusiya bwatangaje ko bushoje intambara kuri Empire Ottoman.
1917: Balfour Declaration yatangaje ko u Bwongereza bushyigikiye ko Abayahudi batura muri Palestine bidakuyeho imyemerere ya buri muntu mu byerekeye idini.
1964: Umwami Saudi wa Arabia Saudite yahiritswe ku butegetsi n’umuryango we asimburwa n’umuvandimwe we Umwami Faisal.
1983: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ronald Reagan yashyize umukono ku itegeko ryemeza umunsi wibukwaho Martin Luther King, Jr.
Martin Luther King, Jr
Martin Luther King, Jr
1984: Velma Barfield yabaye umugore wa mbere wakatiwe igihano cy’urupfu akanicwa muri USA kuva muri 1962.
1995: Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo General Magnus Malan hamwe n’abofosiye bakuru 10 barafashwe baregwa kwica abantu 13 mu mwaka w’1987 n’ubwo nyuma bagizwe abere.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
1755: Marie Antoinette umwamikazi w’u Bufaransa.
1938: Umwamikazi Sofia wa Espagne.
1965: Shahrukh Khan umukinnyi wa filimi wo mu Buhinde.
1974: Nelly, Umuraperi w’Umunyamerika.
Bamwe mu batabarutse kuri uyu munsi
1950: George Bernard Shaw, umwanditsi wo muri Irlande wanahawe igihembo kitiriwe Nobel
2004: Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, umunyapolitiki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE)
Abagira ikiruhuko kuri uyu munsi
Umunsi w’Abapfuye kuri Kiliziya Gatolika n’Abangilikani (All Souls Day Roman Catholic and Anglican Church).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego