Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 2 Ukuboza

Tariki 02 Ukuboza ni umunsi wa 336 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 29 uyu mwaka ukagera ku musozo. Ku rwego mpuzamahanga, wizihizwa nk’umunsi mukuru wo kurwanya ubucakara.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1594 : Hatabarutse Gerhard Kremer bitaga Mercator, Umuhanga cyane mu mibare n’ubumenyi bw’isi. Niwe washushanyije ikarita y’imirongo yitwa latitudes, longitudes, mĂ©ridiens na parallèles.
1854 : Mu rwego rwo kwirinda intambara kandi bagaharanira gutsinda abazabatera bose, ibihugu bya Otirishiya, u Bwongereza n’u Bufaransa byasinyanye amasezerano yo gutabarana no kwirinda ubushotoranyi.
1906 : Nibwo havutse Peter Carl Goldmark, wavumbuye disk ifite ubwizenguruke 33. Ni nawe wakoze televiziyo ya mbere igaragaza amashusho mu mabara.
1908 : Nibwo Nord Alexis Perezida wa Haiti yakuwe ku butegetsi n’inkubiri y’impinduramatwara. Mu rwego rwo guhunga umujinya w’abaturage, yakijije amagara ye ahungira mu bwato bw’Abafaransa bwari bukambitse hafi aho.
1942 : Nibwo i Stagg Field muri Chicago ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babonye ibimenyetso bya mbere bitanga icyizere ko bombe atomique yahangwaga izashoboka. Iki gisasu cyakozwe mu gihe cy’imyaka isaga itatu ni kimwe mu byakoze ibara mu Buyapani mu gihe cy’intambara ya Kabiri y’Isi.
1968 : Bwabaye ubwa mbere Umuryango w’Abibumbye utangaza ku mugaragaro ko wamaganye ivanguramoko n’irondaruhu byakorwaga mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
1969 : Inkongi y’umuriro yadutse mu kigo gicumbikirwamo abasheshe akanguhe ahitwa Notre-Dame du Lac muri Canada, 37 bahasiga ubuzima.
1969 : Nibwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 747 yamuritswe ku mugaragaro.
2004 : Urukiko rw’Ubujurire rw’i Santiago muri Argentine rwakuyeho ubudahangarwa bwari bufitwe na General Augusto Pinochet wigeze kuba Perezida, bityo atangira gukurikiranwa ku byaha yakoze mu mwaka w’1974.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1985: Dorell Wright, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1990: Hikaru Yaotome, umuririmbyi w’Umuyapani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2008: Odetta, umuhanzi w’umuririmbyi wo muri Amerika.
2009: Maggie Jones, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego