Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 20 Kamena

Tariki 20 Kamena ni umunsi w’171 igize umwaka, hasigaye iminsi 194 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi nibwo hatangira igihe cy’ubushyuhe bwinshi mu gice cy’Amajyaruguru y’isi (summer solstice in thenorthern hemisphere) ndetse n’intangiriro y’ibihe by’ubukonje mu gice cy’Amajyepfo y’isi (winter solstice in the southern hemisphere).
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1837: Umwamikazi Victoria yimye ingoma y’ubwami y’Abongereza.
1840: Samuel Morse yabonye icyemezo cy’uko ariwe wakoze telegraph.
1862: Barbu Catargiu wari Minisitiri w’Intebe wa Romania yarishwe.
1863: Mu ntambara ya gisivile muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Leta ya Virginia y’Uburengerazuba yatangaje ko yemeye kuba leta ya 35 ku rutonde rwa Leta zigize iki gihugu.
1877: Alexander Graham Bell bwa mbere mu isi, yatangije ubucuruzi bwa serivisi za telephone yatangiriye ahitwa Hamilton, Ontario muri Canada.
1960: Ibihugu bya Mali na Senegal byatangaje ukwigenga kwabyo, dore ko byombi byari byarakolonijwe n’Abafaransa.
1963: Hafunguwe umurongo w’itumanaho udasanzwe uzwi ku izina rya Telefone itukura (red telephone) hagati y’abayobozi b’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Uyu murongo w’itumanaho wahimbwe na kompanyi ikora ibijyanye n’itumanaho yitwa Harris Corporation, muri uyu mwaka kandi nibwo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gukurikirana ibikorwa bya missile ikoresheje igihugu cya Cuba dore ko muri ibi bihe hari intambara yiswe iy’ubutita hagati y’ibihugu bya URSS na USA.
1990: Havumbuwe ibuye riturutse ku wundi mubumbe rizwi nka Eureka (Asteroid Eureka).
1991: Inteko ishinga amategeko y’u Budage yafashe umwanzuro wo kwimurira umurwa mukuru w’iki gihugu ukava ahitwa Bonn ukagarurwa Berlin.
2003: Hashinzwe WikiMedia Foundation, ishingirwa mu mujyi wa St. Petersburg na Florida.
Wikimedia Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ukora ibikorwa byinshi bikorerwa ku murongo wa internet birimo imishinga ya Wikipedia, Wiktionary, Wikiquote, Wikibooks, Wikisource, Wikimedia Commons, Wikispecies, Wikinews, Wikiversity, Wikimedia Incubator na Meta-Wiki.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1950: Nouri Al-Maliki, Minisitiri w’Intebe wa Iraq.
1970: Moulay Rachid, igikomangoma cya Maroc.
1976: Juliano Belletti, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
1985: Souleymane Mamam, ukomoka mu gihugu cya Togo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
840: Louis the Pious, wabaye umwami w’abami w’ubwami bwa Roma.
1176: Mikhail of Vladimir, igikomangoma cyo mu Burusiya
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego