Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 20 Mutarama

Tariki 20 Mutarama ni umunsi wa 20 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1920: Hashinzwe American Civil Liberties Union.
1921: Mu gihugu cya Turkey hemewe bwa mbere itegeko nshinga, bizana imihindagurikire y’imitekerereze n’intego z’ubutegetsi muri iki gihugu.
1934: Hashinzwe Fujifilm, kompanyi ikora ibijyanye no gufotora ndetse n’ibikoresho bya Electron.Iyi kompanyi yamenyekanye cyane mu myaka ishize ni iyo mu gihugu cy’u Buyapani.
1936: Edward yarimitswe aba umwami w’u Bwongereza.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, igihugu cya Hungary cyemeye kugirana amasezerano n’ingabo zari zishyize hamwe (Alliés) hagamijwe kurwanya Abanazi.
1949: Perezida Harry S. Truman atangira manda ye, yatangaje umugambi mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wari ugamije gufasha ibihugu bikennye. Uyu mugambi wiswe Point Four Program.
1960: Hendrik Verwoerd yatangaje ko igihugu cy’Afurika y’Epfo gishobora guhinduka Repubulika.
1972: Nyuma yo gukubitirwa ahareba inzega mu ntambara y’ukwibohora kwa Bangladesh, ndetse n’iyo cyagiranye n’u Buhinde mu mwaka w’1971, igihugu cya Pakistan cyatangije gahunda y’ibijyanye n’inbisasu bya kirimbuzi.
1981: Nyuma y’iminota makumyabiri arahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ronald Reagan wari ufite imyaka 69 dore ko ari nawe warahiriye kuyobora Amerika ari mukuru mu mavuko, igihugu cya Iran cyarekuye imfungwa Abanyamerika 52 cyari cyataye muri yombi.
Ronald Reagan arahira mu 1981
1991: Guverinoma y’igihugu cya Sudani yanze icyifuzo cyo kugendera ku mahame y’idini ya Isilamu, ibi byabaye imvano ya gisivile hagati y’abemera Kiristu (Abakilisitu) biganje mu gace k’Amajyepfo y’iki gihugu ndetse n’Abasilamu biganje mu Majyaruguru.
2007: Itsinda ry’abagabo bagendera ku rubura bifashishije ibyitwa Skis na kites bashoboye kugera ku mpera z’Amajyepfo y’isi(pole Sud) hatamenyerewe kugerwa n’abantu.
Nyuma yo gukora intera igera ku birometero birenga 1700, aba bagabo bageze kuri pole Sud, aha herkaga kugerwa n’umuntu mbere y’umwaka wa 1958, biba ubwa mbere umuntu ahageze adahawe ubufasha ubwom aribwo bwose cyangwa se yifashishije ubundi buryo bufatika (mechanical assistance).
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1949: Göran Persson, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Norway.
1978: Luciano Zauri, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1983: Garrincha, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekanye cyane ukomoka muri Brazil.
Garrincha
2005: Per Borten, yabaye Minisitiri w’intebe wa Norway.
2009: Sheila O’Nions Walsh, bataziriraga Sheila Walsh cyangwa se Sophie Leyton, umwanditsi ukomeye wo mu gihugu cy’u Bwongereza w’ibijyanye n’inkundo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego