Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 20 Ukwakira

Tariki 20 Ukwakira ni umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 72 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Adeline.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1883: Igihugu cya Peru na Chili bashyize umukono ku masezerano yatanze intara ya Tarapac√°, asoza intambara yiswe War of the Pacific.
1944: Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Yugoslavia babohoje umujyi wa Belgrade wari umurwa mukuru wa Yugoslavia.
1947: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Pakistan batangije imibanire ishingiye kuri diplomasi ku nshuro ya mbere.
1952: Guverineri w’Umwongereza Evelyn Baring yatangije ibihe by’umukwabo (state of emergency) muri ya Kenya, maze hatangira guhagarikwa abantu benshi bakekwa kuba mu buyobozi bwa Mau Mau. Mu bahagaritswe harimo Jomo Kenyatta waje no kuba Perezida wa Kenya.
Jomo Kenyatta
Jomo Kenyatta
1977: Indege ya Lynyrd Skynyrd yakoreye impanuka muri Mississippi, ihitana umuhanzi Ronnie Van Zant ndetse n’umucuranzi wa gitari Steve Gaines hamwe n’uwitwa Cassie Gaines, umupilote wayo n’undi muntu umufasha.
1991: Inkongi y’umuriro yibukwa cyane mu mateka nka Oakland Hills Firestorm yahitanye abantu 25, isenya amazu agera ku 3 469 ndetse utera igihombo kigera kuri miliyari 2 z’amadolari y’Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1966: Abu Musab al-Zarqawi, umugabo ukomoka mu gihugu cya Jordan wakoreraga umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaida.
1988: Candice Swanepoel werekana imideri, ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1964: Herbert Hoover, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1984: Paul Dirac, wari umuganga, yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego