Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 21 Gashyantare

Tariki ya 21 Gashyantare ni umunsi wa 52 muri uyu mwaka usigaje iminsi 313 ngo urangire.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1925: Ikinyamakuru The New Yorker cyasohoye bwa mbere numero ya mbere.
1948: Irushanwa rya NASCAR ryaratangijwe.
1952: Leta y’u Bwongereza iyobowe na Winston Churchill yaciye indangamuntu muri UK mu rwego rwo guha abantu ubwisanzure.
1965: Malcolm X, umwirabura waharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu yiciwe ahitwa Audubon Ballroom mu mujyi wa New York n’abiyise Nation of Islam.
Malcolm X
1972: Perezida Richard Nixon yasuye u Bushinwa mu rwego rwo gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
1974: Abasirikare ba nyuma ba Israel bavuye mu ntara ya West Bank.
1975: Muri sikandale ya Watergate uwahoze ayobora ingabo za USA, Attorney General John N. Mitchell na H. R. Haldeman ndetse na John Ehrlichman bakoraga muri White House bajyanywe muri gereza.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1924: Robert Mugabe, Perezida wa Zimbabwe.
1969: Eric Wilson, umunyamuziki w’Umunyamerika.
1970: Fat Pat, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’Umunyamerika.
1977: Steve Francis, umukinnyi wa basketball w’Umunyamerika.
1979: Pascal Chimbonda, umukinnyi wa football w’Umufaransa.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1730: Papa Benedict XIII.
1965: Malcolm X, uwaharaniraga uburenganzira bw’abirabura b’Abanyamerika
Imwe mu minsi mikuru
Umunsi mpuzamahanga w’ururimi gakondo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego