Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 21 Nyakanga

Tariki 21 Nyakanga ni umunsi wa Magana abiri na gatatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

365: Tsunami yibasiye umujyi wa Alexandria wo mu gihugu cya Misiri, iyi Tsunami yari itewe n’umutingito ukarishye wari ku gipimo kingana n’umunani(8)ugendeye ku bipimo bya Richter.
Iki cyago cyahitanye abantu bagera ku bihumbi mirongo ine na bitanu, abandi bagera ku bihumbi bitanu bava mu byabo.
1831: Himitswe Leopold I, umwami w’u Bubiligi, ni we mwami wa mbere w’igihugu cy’u Bubiligi.
1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Claus Schenk Graf von Stauffenberg na bagenzi be, biciwe i Berlin, mu gihugu cy’u Budage, bashinjwa gushaka kwivugana Adolf Hitler tariki 20 Nyakanga uwo mwaka.
1960: Sirimavo Bandaranaike, yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Sri Lanka, ni we mugore wa mbere watorewe uyu mwanya mu mateka y’isi.
1977: Hatangiye intambara yamaze iminsi ine, yahuje igihugu cya Misiri na Libya.
1983: Bwa mbere mu mateka y’isi, hagaragaye igipimo gito cy’ubushyuhe mu buryo bukabije, ubu butitabwari ku gipimo cya -89.20 C.
2005: Ibisasu bine bya bombe byavumburiwe rimwe, mu gihugu cy’u Bwongereza mu Mujyi wa London, ahahurira abagenzi. Ibi bitero byateguwe nyuma y’iminsi micye hakozwe ibindi bitero by’abiyahuzi. Hakivumburwa ibi bisasu, polisi y’u Bwongereza yaje no gufata abakekwaho kuba aribo byihebe byari byateguye ibi bitero.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1939: John Negroponte, wabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi muri Leta Zunze Ubumwe.
1989: Chelsie Hightower, umubyinnyi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze z’Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1967: Albert John Lutuli, uzwi cyane ku izina ry’Abazulu rya Mvumbi, yari umwarimu n’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yabaye Perezida w’ishyaka rya ANC (the African National Congress), yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2004: Edward B. Lewis, umuhanga w’umunyamerika mu bumenyi bujyanye n’uruhererekana ruba hagati y’ibinyabuzima(Genetics), dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego