Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 21 Ukuboza

Tariki 21 Ukuboza ni umunsi wa 355 w’uyu mwaka turimo dukurikije ingengabihe ya Gerigori. Hasigaye iminsi 10 uyu mwaka ukagera ku musozo wawo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1941: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Tayilandi n’u Buyapani. Aya masezerano yabereye ahitwa Wat Phra Kaew ahagarariwe na Emerald Buddha
1968: Icyogajuru Apollo 8 cyoherejwe ku kwezi, ku nshuro ya mbere icyogajuru kijyanayo abantu, cyahagurukiye ahitwa Kennedy Space Center, muri Amerika.
1969:Umuryango w’Abibumbye wemeye kurandura ivangura iryo ariryo ryose nyuma y’aho ryari ryarabaye nk’umuco mu bihugu byinshi byo ku isi.
1973: I Jeneve mu gihugu cy’u Busuwisi habereye inama mpuzamahanga igamije kwiga ku kibazo cy’amakimbirane hagati ya Leta ya Isirayeli n’ibihugu by’abarabu.
1994: Ikirunga kirekire cyo muri Mexico cyitwa Popocatepetl cyararutse nyuma y’imyaka igera kuri 47 kitaruka.
1995: Umujyi wa Betelehemu wo mu gihugu cya Isiraheli wagiye mu maboko y’abanyepalesitina.
Ibendera rya Isiraheli
2004: Mu ntambara yo muri Iraki, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu hafi y’aho ingabo za amerika zari zicumbitse i Mosul.
Iki nicyo gitero cy’abiyahuzi cyahitanye abanyamerika benshi kuruta ibindi kuko abagera kuri 20 bakiguyemo.
Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi
1989: Tamannaah Bhatia, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.
1989: Mark Ingram Jr, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Autar Singh Paintal, ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde, yari umuhanga mu birebana n’ubuvuzi.
2010: Enzo Bearzot, umutaliyani wamamaye mu mukino w’umupira w’amaguru ari umukinnyi, nyuma aza kuba umutoza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego