Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 21 Ukuboza

Tariki ya 21 Ukuboza ni umunsi wa 355 w’umwaka usigaje iminsi 10 ngo ugere ku musozo.

1851: Louis-Napoléon Bonaparte yahawe kuyobora igihugu cy’u Bufaransa mu gihe cy’imyaka 10.
1880: Camille Sée, umudepite utaravugaga rimwe na Leta y’u Bufaransa yatanze umushinga ku itegeko ryemerera abana b’abakobwa kwiga.
1934: Daniel Salamanca wari Perezida wa Bolivia yahiritswe ku butegetsi n’abatari bishimiye uko yayoboraga.
1941: Mu ntambara ya kabiri y’Isi, mu masezerano yabereye i Wat Phra Kaew, ayobowe na Emerald Buddha, hashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro hagati yigihugu cya Thailand n’u Buyapani
1946: Umutingito udasanzwe wibasiye agace ka Nankaidō mu Buyapani cyubuyapani uhitana abasaga 1300 unasenya inyubako zirenga ibihumbi 38.
1958: Charles de Gaulle yatorewe kuyobora u Bufaransa
1968: Icyogajuru Apollo 8 cyagiye ku kwezi bwa mbere
1969: Loni yiyemeje kurandura ivangura iryo ariryo ryose nyuma y’aho ryari ryarabaye nk’umuco mu bihugu byinshi byo ku isi.
1973: I Genève mu Busuwisi habereye inama mpuzamahanga igamije kwiga ku kibazo cy’amakimbirane hagati ya Leta ya Isirayeli n’ibihugu by’Abarabu.
1988: Indege Boeing 747–121 yaturikiyemo igisasu ihitana abantu basaga 270 muri Ecosse.
1994: Popocatepet l, ikirunga kirekire cyo muri Mexico cyarutse nyuma y’imyaka 47.
1995: Umujyi wa Betelehemu wo muri Isiraheli wigaruriwe na Palesitina.
1999: Chandrika Kumaratunga yabaye Perezida wa Sri Lanka.
2004: Abasirikare 20 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapfiriye rimwe mu ntambara yo muri Irak, ubwo umwiyahuzi yiturikirizagaho igisasu
2012: Imbaga y’abantu ku Isi bari bafite ubwoba bw’irangira ry’Isi bahereye ku ngengabihe y’aba Maya bari barahanuye ko kuwa 21 Ukuboza 2012 ahagana I saa tanu na 11 hazaba impera y ‘Isi.
1960: Muri Arabie saoudite, Minisitiri w’Intebe Fayçal, yavuye ku butegetsi umwami ayobora guverinoma.
1972: I Berlin, habaye igikorwa cyo gusinya guhuza Leta z’u Budage zari zaritandukanyije
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1603: Roger Williams,umwigisha w’ijambo ry’Imana ukomoka mu Bwongereza
1804 : Benjamin Disraeli, umwanditsi, umunyapolitiki akaba na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1884: Tomás Monje Gutiérrez, Perezida wa Bolivie
1890: Hermann Joseph Muller, umuhanga mu buvuzi bw’imyanya ndangagitsina ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvuzi muri 1946
1949: Thomas Sankara wabaye perezida wa Burkina Fasso, waranzwe no guharanira ubunyafurika bo kwigira, akaza gupfa yishwe mu 1987
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1302: Jean II d’Harcourt, Mareshali w’u Bufaransa
1375: Boccace, umwanditsi w’Umutaliyani
1963: Michel Rwagasana, waharaniraga ubwigenge n’ubumwe bw’Abanyarwanda, we hamwe n’abo babanaga mu ishyaka rya UNAR, barishwe, bicirwa i Nyamabugu muri Ruhengeri
1978: Roger Caillois, umwanditsi w’Umufaransa akaba no mu bashinzwe kurebera igifaransa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego