Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 22 Kamena

Tariki ya 22 Kamena 2013 ni umunsi wa 173 w’umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 192 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
431: hatangiye inama y’abayobozi ba Kiliziya Gaturika yabereye muri Ephese ( concile d’Ephèse)
1815 : Napoléon Ier yeguye ku bwami bw’u Bufaransa
1940 : hasinywe amasezerano yo kurangiza intambara hagati y’ u Bufaransa n’u Budage
1948 : hasinywe umwanzuro wa 52 w’akanama ka loni gashinzwe amahoro ku isi uvuga ku igenzura mpuzamahanga ku ngufu zifitemo uburozi (énergie atomique)
1980 ¬: Marie Guyard yagizwe umuhire.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1684 : Francesco Manfredini, umuhanga muri muzika ukomoka mu Butaliyani
1757 : George Vancouver, umusirikare mukuru mu bijyanye n’amato yo mu nyanja n’umuvumbuzi ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza.
1887 : Julian Huxley,umuhanga mu binyabuzima, umufilozofe, umwalimu, n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri bihugu by’u Bwongereza
1888 : Selman Waksman, umuhanga mu bijyanye na mikorobe ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cya Nobel cy’ubuvuzi mu mikorere y’umubiri ( prix Nobel de physiologie ou médecine) mu 1952
Eng. Konrad Zuse
Eng. Konrad Zuse
1910 : injeniyeri Konrad Zuse,wahimbye imibare ya porogaramu (pionnier du calcul programmable)
1947 : Pete Maravich,umukinnyi wa basket-ball ukomoka muri Amerika
1984 : Nicolas Godemeche, umukinnyi wa football ukomoka mu Bufaransa
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1276 : Papa Innocent V wasimbuye Gregoire X
1925 : Felix Klein, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage
1942 : August Froehlich,umupadiri ukomoka uvuka mu Budage wishwe n’Abanazi kubera kurengera Abagaturika mu Budage no kuvuganira abakozi bakomokaga muri Pologne bakoreshwaga imirimo ivunanye.
1995 : Yves Congar, umukaridinali wo mu muryango w’Abadominikari akaba n’umuhanga mu nyigisho z’iyobokamana ukomoka mu Bufaransa
Abatagatifu ba Kiliziya Gatolika
Hari , Aaron, Alban,Consorce,Eusèbe na Paulin
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego