Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 22 Ugushyingo

Tariki 22 Ugushyingo ni umunsi wa 326 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 39 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu mwaka
1573: Hashinzwe Umujyi wa Brazilian muri Niterói
1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, iyabereye mu nyanja ya Pacifique, Perezida Franklin D. Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Minisitiri w’Intebe Winston Churchill n’uwari umuyobozi w’igihugu cy’u Bushinwa Chiang Kai-Shek bahuriye mu gihugu cya Misiri mu Mujyi wa Cairo.
1943: Igihugu cya Lebanon cyatangaje ubwigenge bwacyo kigobotora ubukoloni bw’igihugu cy’u Bufaransa.
1974: Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yasuzumye imiterere y’ishyaka rya Palestine Liberation Organization.
1975: Juan Carlos yabaye Umwami w’igihugu cya Espagne nyuma y’urupfu rwa Francisco Franco.
1977: Mu gihugu cy’u Bwongereza hatashywe indege y’iki gihugu hakorwa urugendo rwo kuva mu Mujyi wa London yerekeza New York City hatangizwa serivisi za Concorde zo kugendera ku muvuduko wo hejuru usumba kure uw’ijwi ibikunzwe kwitwa supersonic.
1986: Umukinnyi w’iteramakofi Mike Jackson yihanangirije bikomeye Trevor Berbick ubwo yamukubitiraga mu mukino wabahuje, ibi byatumye Tyson akora amateka yo kuba ariwe mwana mu bafite ibiro biremereye wabaye champion.
1997: Mu gihugu cya Nijeriya hakozwe igitero cya bombe cyahitanye abantu barenga ijana, iki gitero cyari kigamije kwamagana amarushanwa ya Nyampinga mu rwego rw’isi(Miss World).
Angela Merkel
2005: Angela Merkel yabaye umugore wa mbere wabaye Chancellor w’igihugu cy’u Budage.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1985: Asamoah Gyan, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Ghana
1986: Oscar Pistorius, umukinnyi w’imikino ngororangingo ya Atletism
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1963: John F.Kennedy wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
2010: Jean Cione, Umunyamerika wari umukinnyi wa Baseball
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego