Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 23 Mutarama

Tariki 23 Mutarama ni umunsi wa 23 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 343 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1879: Mu ntambara hagati y’Abongereza n’Abazulu, habaye igitero cyayigejeje ku musozo wayo, ni ukuvuga igitero cya nyuma muri iyi ntambara cyiswe Rorke’s Drift.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Karl Dönitz yatangije igitero cyiswe Hannibal.
1950: Inteko ya Israel (Knesset) yafashe umwanzuro w’uko Yerusalemu ari umurwa mukuru w’igihugu cya Israel.
1958: Mu gihugu cya Venezuela habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Marcos Pérez Jiménez.
1963: Hatangiye intambara yo guharanira ubwigenge mu gihugu cya Guinea-Bissau ku mugaragaro, iyi ntambara yatangiye ubwo abarwanyi bo muri PAIGC bagabye ibitero ku ngabo z’Abanyaporitigali bari bafite ibirindiro ahitwa Tite, aba akaba bari Abakoloni babo.
1924: Mu itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hashyizwemo ingingo ya 24 ikuraho imisoro ku matora y’igihugu.
1967: Hatangijwe imibanire ishingiye kuri Dipolomasi hagati y’igihugu cya Cote d’Ivoire na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
1968: Igihugu cya Koreya ya Ruguru cyafatiriye ubwato bwa USS Pueblo (AGER-2), bushinjwa kuba bwavogereye ubusugire bwacyo.
1973: Perezida Richard Nixon yatangaje ko amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Vietnam yagezweho.
1973: Habaye irukwa ry’ikirunga Vestmannaeyjar ryashegeshe bikomeye ahitwa Heimaey, iki kirunga cyari giherereye mu Majyepfo ya Iceland.
1997: Madeleine Albright yabaye umugore wa mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabaye umunyamabanga wa Leta (United State Secretary of State).
Madeleine Albright
1997: Antonis Daglis, Umugereki wari ufite imyaka 23 y’amavuko wari umushoferi w’amakamyo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 13 ndetse yongerwa n’indi 25 azira kwivugana abagore batatu no kugerageza guhotora abandi batandatu.
2002: Umunyamerika w’Umutalibani John Walker Lindh yagarutse gukorana n’ikigo cy’iperereza cya FBI.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1964: Bharrat Jagdeo, Perezida wa Guyana.
1986: José Enrique Sánchez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Syed Hussein Alatas, umunyapolitiki wo muri Malaysia.
2009: Robert W. Scott, Umunyapolitiki wo muri Amerika, yabaye Guverineri wa Carolina ya ruguru.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego