Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 23 Nyakanga

Tariki ya 23 Nyakanga ni umunsi wa 204 w’umwaka ubura iminsi 161 ngo urangire.

1829 : Hahimbwe imashini yandika n’Umunyamerika William Austin Burt
1840 : Hatangajwe amasezerano y’ubufatanye yatowe n’Inteko Nshingamategeko y’ibihugu by’u Bwongereza yo gushingwa intara ya Canada
1894 :Imitwe itandukanye ikomoka mu Buyapani yateye inkunga ingoro y’u Buyapani umwami w’iki gihugu yabagamo bavana ku ngoma umwami wa Koreya.
1903 : Ford yagurishije bwa mbere imodoka ye yo mu bwoko bwamwitiriwe “Ford”
1914 : Autriche-Hongrie yahaye gasopo igihugu cya Serbie nyuma y’igitero cya Sarajevo cyahitanye umugenerwangoma wa Autriche-Hongrie witwaga Francois Ferdinand yishwe na Prenzip .
1952 :Habayeho kuvanaho ubwami mu Misiri
1963 :U Bufaransa bwanze gukurikiza amasezerano ya Moscou agamije kugabanya kugerageza intwaro z’uburozi ku isi
1966 : Saddam Hussein nyuma yo gutera amahane ngo afungurwe yimuriwe mu bundi buroko
2000 : Lance Armstrong,umunyonzi ukomoka muri Amerika yahawe igihembo cy’umukinnyi wa mbere mu « Tour de France » mu mukino w’amagare nyamara ibi bihembo yaje kubyakwa nyuma y’uko havumbuwe ko yakoreshaga imiti imwongerera imbaraga
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1906 : Vladimir Prelog, umuhanga mu butabire ukomoka mu Busuwisi wahawe igihembo cya Nobel mu butabire muri 1975
1973 :Monica Lewinsky,wimenyerezaga umwuga muri Maison-Blanche ku ngoma ya Bill Clinton waje no kuryamana n’uyu muperezida inkuru ikamamara ku isi.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1885: Ulysses Simpson Grant, wabaye Jenerali mu ngabo zo mu Majyepfo ya Amerika waje no kuba perezida wa 18 wa Amerika
1932: Alberto Santos-Dumont, Umumya Brezil wakoze indege
Monica Lewinsky waryamanye na Perezida w'Amerika, Bill Clinton yavutse kuwa 23 Nyakanga
Monica Lewinsky waryamanye na Perezida w'Amerika, Bill Clinton yavutse kuwa 23 Nyakanga
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego