Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 24 MUTARAMA

Tariki 24 Mutarama ni umunsi wa 24 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 342 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1857: Hashinzwe Kaminuza ya Calcutta ya mbere ifatika yagaragaye mu Majyepfo y’umugabane wa Aziya.
1859: Ihuzwa rishingiye kuri politiki hagati ya Moldavia na Wallachia bizwi nka Alexandru Ioan Cuza byatowe nk’itegeko.
1878: Bucharest wabaye umurwa mukuru w’igihugu cya Romaniya.
1918: Mu gihugu cy’u Burusiya hatangiye ikoreshwa ry’ingengabihe yitiriwe Gregoire, ibi byabaye iherezo ry’icyiswe Council of People’s Commissars ibyaje kugerwaho neza tariki 14 Gashyantare.
1943: Mu bihe by’intambara ya kabiri y’isi yose, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Franklin D. Roosevelt na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Winston Churchill bafashe umwanzuro wasoje inama yaberaga mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca.
Franklin D. Roosevelt na Winston Churchill
1947: Dimitrios Maximos wakoraga mu bijyanye n’ishoramari n’amabanki yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bugereki.
1960: Mu ntambara yo mu gihugu cya Algeriya ifite aho ihuriye no gushaka ubwigenge bwacyo, amwe mu matsinda y’abakorerabushake bo ku mugabane w’u Burayi yakoreraga muri iki gihugu yafatiriye inyubako za Guverinoma ndetse ihangana na polisi yo mu duce tunyuranye mu cyumweru cyiswe barricades week".
1977: Mu gihugu cya Espagne habaye ubwicanyi bwabereye ahitwa Atocha mu Mujyi wa Madrid, bwabaye mu bihe by’impinduramatwara iganisha kuri demokarasi.
1984: Bwa mbere hagurishijwe mudasobwa ya Apple Macintosh.
1990: Igihugu cy’u Buyapani cyohereje ku kwezi icyogajuru kiswe Hiten ari nacyo cya mbere u Buyapani bwohereje ku kwezi, iki kandi niyo robo ya mbere yoherejwe gukora ubushakashatsi kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zoherezayo icyayo kizwi nka Luna 24 mu mwaka w’1976. Hiten ni nacyo cyogajuru cya mbere gikora ubushakashatsi cyoherejwe ku kwezi bidakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa iz’Abasoviyete.
2011: Ku kibuga cy’indege cya Domodedovo mu Mujyi wa Moscow mu gihugu cy’u Burusiya habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera kuri 35 abandi barenga 180 barakomereka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1975: Rónald Gómez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Costa Rica.
1987: Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Uruguay, muri ibi bihe akinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Liverpool.
Luis Suarez
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Emiliano Mercado del Toro, uwigeze kuba umusirikare ukomeye mu bihe byo hambere (World’s oldest military veteran).
2010: Pernell Roberts, umukinnyi w’amafilimi n’umuririmbyi umwe mu bari basigaye mu baririmbyi ba Bonanza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego