Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 24 Mutarama

Tariki 24 Mutarama 2014, ni umunsi wa 24 mu minsi igize umwaka Uusigaje iminsi 341 ngo ugere ku musozo.

1458 : Umwami Matthias I yatangajwe nk’umwami wa Hongrie
1521 : Fernand de Magellan yavumvuye ibirwa bya Puka Puka
1848 :Muri Californie havumbuwe zahabu hakorwa inzira igana aho icukurwa.
1857 : Hashinzwe Kaminuza ya Calcutta ya mbere ikomeye yagaragaye mu Majyepfo y’umugabane wa Aziya.
1878 : Bucharest wabaye umurwa mukuru wa Romaniya.
1907 : Robert Baden-Powell washinze umuryango w’Abasukuti ku Isi. Yawushinze ubwo yari i Brownsea atangirana n’abana 100 bagiye bacika intege hagasigara abasaga 20 baje kuba aba mbere muri uyu muryango, aba bana yabakoreshaga mu bikorwa by’ubutasi, yapfiriye I Nyeli muri Kenya tariki ya 8 Mutarama 1941 akaba ari naho yahambwe.
Uyu muryango washinzwe na Lord Robert Baden-Powell, umujenerali ugizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 38 mu bihugu 217 ku isi, ugizwe n’abasukuti (abahungu) n’abagide (abakobwa).
1909 : Jeanne d’Arc, umufaransakazi wishwe atwitswe ashinjwa kugamabanira iki gihugu yagizwe umutagatifu.
1918 : Mu Burusiya hatangiye ikoreshwa ry’ingengabihe yitiriwe Gregoire, umupapa washyizeho ingengabihe (calenderer) nshya.
1943 : Mu bihe by’intambara ya kabiri y’isi yose, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Franklin D. Roosevelt na Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Winston Churchill bafashe umwanzuro wasoje inama yaberaga mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca.
1943 : Mu ntambara ya mbere y’Isi umujyi wa Tripoli wigaruriwe n’ingabo zarwanyaga Libiya.
1947 : Dimitrios Maximos wakoraga mu bijyanye n’ishoramari n’amabanki yabaye Minisitiri w’Intebe mu Bugereki.
1960 : Mu ntambara yo mu gihugu cya Algeriya ifite aho ihuriye no gushaka ubwigenge bwacyo, amwe mu matsinda y’abakorerabushake bo ku mugabane w’u Burayi yakoreraga muri iki gihugu yafatiriye inyubako za Guverinoma ndetse ihangana na polisi yo mu duce tunyuranye mu cyumweru cyiswe "barricades week".
1977 : Muri Espagne habaye ubwicanyi bwabereye i Atocha mu Mujyi wa Madrid, bwabaye mu bihe by’impinduramatwara iganisha kuri demokarasi.
1984 : Bwa mbere hagurishijwe mudasobwa ya Apple Macintosh yakozwe na Steve Jobs.
1990 : U Buyapani cyohereje ku kwezi icyogajuru kiswe Hiten ari nacyo cya mbere u Buyapani bwohereje ku kwezi, iki kandi niyo robo ya mbere yoherejwe gukora ubushakashatsi kuva Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zoherezayo icyazoo kizwi nka Luna 24 mu w’1976. Hiten ni nacyo cyogajuru cya mbere gikora ubushakashatsi cyoherejwe ku kwezi bidakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyangwa iz’Abasoviyete.
2001 : Joseph Kabila yagizwe Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’urupfu rwa se Joseph Desire Kabila
2011 : Ku kibuga cy’indege cya Domodedovo mu Mujyi wa Moscow mu gihugu cy’u Burusiya habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera kuri 35 abandi barenga 180 barakomereka.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1712 : Frédéric II,umwami wa Prusse
1891 : Abram Samoilovitch Besicovitch, umuhanga mu mibare ukomoka mu Burusiya
1952 : Raymond Domenech, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ariko baganga kuko nta kintu kinini yagejejeho iyi kipe ayitoza.
1975 : Rónald Gómez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Costa Rica.
1987 : Luis Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Uruguay, muri ibi bihe ukinira ikipe y’umupira w’amaguru ya Liverpool.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
41 : Caligula, umwami w’abami (empereur)wa Roma
772 : Étienne III, Papa
1965 : Winston Churchill, Minisitiri w’intebe w’ibihugu by’ubwami bw’u Bwongereza (Royaume-Uni) wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1953.
1994 : Yves Navarre,umwanditsi w’umufaransa wahawe igihembo cya Goncourt mu1980
2007 : Emiliano Mercado del Toro wigeze kuba umusirikare ukomeye mu bihe byo hambere (World’s oldest military veteran).
2010 : Pernell Roberts, umukinnyi w’amafilimi n’umuririmbyi umwe mu bari basigaye mu baririmbyi ba Bonanza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego