Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 24 Nzeri

Tariki 24 Nzeri ni umunsi wa 268 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 97 mu minsi igize umwaka.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihiza Mutagatifu Andoche, Wulgis
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1906: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Theodore Roosevelt yafunguye ku mugaragaro ikirangamateka cya mbere cyiswe Devils Tower kiri muri Wyoming.
1946: Muri Hong Kong hafunguwe ikibuga cy’indege cya Cathay Pacific Airways.
1948: Hashinzwe uruganda rukora ibinyabiziga rwa Honda mu Buyapani rwitwa Honda Motor Company, guhera mu 1959 uru ruganda rwagaragaye ku rutonde rw’inganda zikora ibinyabiziga byinshi ku isi.
1957: Hafunguwe ku mugaragaro ikibuga cy’umupira w’amaguru kinini cya Camp Nou muri Espagne mu gace ka Barcelona. Iki kibuga ni cyo kinini mu bibuga byose byo ku mugabane w’u Burayi, kikaba gikinirwaho n’ikipe y’umupira w’amaguru ya FC Barcelona.
1968: Swaziland yinjiye mu muryango w’Abibumbye.
1973: Guinea-Bissau yabonye ubwigenge bwayo yigobotora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.
1996: Perezida Bill Clinton yashyize umukono ku masezerano yo guhagarika igerageza ry’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi aya masezerano yiswe Comprehensive Nuclear-Test-Ban Treaty (CTBT) yashyiriwe umukono mu Muryango w’Abibumbye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1975: Mike Gallay umukinnyi w’amafilimi ashekeje ukomoka mu gihugu cya Canada akaba n’umwe mu bategura ibijyanye n’amafilimi.
1979: Fábio Aurélio, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1978: Hasso von Manteuffel, Umudage wari umwe mu basirikare bakuru b’iki gihugu wari n’Umunyapolitiki
1982: Sarah Churchill, Umwongerezakazi wari umukinnyi w’amafilimi, uyu ni umukobwa wa Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego