Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 25 Kamena

Tariki 25 Kamena ni umunsi w’177 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 188 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
253: Papa Cornelius yishwe aciwe umutwe, yiciwe ahitwa Centumcellae.
1678: Elena Cornaro Piscopia, ukomoka muri Repubulika ya Venice ubu ni mu gihugu cy’u Butaliyani yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na filozofi (doctorate of philosophy).
Uyu ni we mugore wa mbere mu mateka y’Isi wabonye iyi mpamyabumenyi, akaba yarayiherewe muri kaminuza ya Padua, ikaba ariyo ya mbere yashinzwe mu gihugu cy’u Butaliyani mu mujyi wa Padua, yashinzwe mu mwaka w’1222, ishingwa ari ishuri ry’amategeko.
1788: Leta ya Virginia yemewe n’itegeko nshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gushyirwa ku rutonde rwa Leta zigize iki gihugu.
1935: Hatangiye imibanire ishingiye kuri dipolomasi hagati y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete n’igihugu cya Columbia.
1950: Hatangiye intambara hagati y’ibihugu bya Koreya (iy’Epfo n’iya Ruguru).
1967: Bwa mbere hatangiye porogaramu ya Televiziyo ikorana na satellite, iyi televiziyo yitwa Our World.
1975: Igihugu cya Mozambique cyabonye ubwigenge bwacyo, kibohoye kuri Portugal.
1981: I Washington hatangiye ivugururwa rya Microsoft, itangira gukoreshwa mu bucuruzi.
1991: Ibihugu cya Croatia na Slovenia byatangaje ubwigenge bwabyo, byikura mu bukoloni bwa Yugoslavia.
1993: Kim Campbell, yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Progressive Conservative Party ryo mu gihugu cya Canada. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore ukomoka mu gihugu cya Canada.
Bamwe mu bavutse uyu munsi:
1934: Jack W. Hayford, wabaye Perezida wa the International Church of the Foursquare Gospel.
1974: Karisma Kapoor, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.
1984: Lauren Bush, Umunyamerika wakoraga ibijyanye no kwerekana imyambaro n’ibindi bifitanye isano nabyo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi:
1948: William C. Lee, Jenerali wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane ku kazina ka Father of the U.S. Airborne, umuntu agenekereje ni nka Se w’umutwe wa gisirikare uzwi ku izina rya Airborne (abasirikare bajyanwa ku rugamba n’indege, aho kugenda mu modoka).
1997: Jacques-Yves Cousteau, umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’ u Bufaransa.
2008: Lyall Watson, umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego