Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 25 Nzeri

Tariki 25 Nzeri ni umunsi wa 269 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 96 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Cléophas na Hermann le Boîteux.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1846: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziyobowe na Zachary Taylor zigaruriye igihugu cya Mexico zifata Umujyi wa Monterrey.
1962: Biturutse ku bushake bw’abaturage b’igihugu Ferhat Abbas yabaye Perezida w’agateganyo wa Guverinoma ya Algeria.
1972: Binyuze muri kamarampaka yakozwe n’abaturage bo mu gihugu cya Norvege, abaturage bemeje ko bahakanye ubufatanye mu nteko ishinga amategako mu muryango w’umugabane w’Ubumwe bw’u Burayi.
1981: Sandra Day O’Connor yabaye Umuyobozi w’102 warahiriye kuyobora urukiko rw’ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye n’umugore wa mbere wahawe uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.
1981: Igihugu cya Belize cyinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.
2003: Igihugu cy’u Buyapani cyibasiwe n’umutingito ukomeye by’umwihariko agace ka Hokkaidō, uyu mutingito wari ku gipimo kigera ku 8 ku rwego rwa Richter.
2009: Perezida Barack Obama, Minisiteri w’Intebe w’u Bwongereza Gordon Brown ndetse na Perezida Nicolas Sarkozy bagaragariye kuri televiziyo icyarimwe bari mu nama ihuza ibihugu 20 bikize kurusha ibindi (G-20) bashinja igihugu cya Iran gukora intwaro za kirimbuzi mu buryo bw’ibanga.
2010: Mahmoud Abbas wari mu nama rusange y’Umuryango y’Abibumbye yasabye ko igihugu cya Israel cyahagarika kubaka imidugudu mu gace ka West Bank.
Mahmoud Abbas
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1978: Roudolphe Douala, umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cameroun.
1980: T.I umuhanzi ukomeye mu njyana ya rap ariko amazina ye nyakuri ni Clifford Joseph Harris, Jr gusa azwi cyane ku izina rya T.I yangwa se T.I.P.
Clifford Joseph Harris, Jr nina we washinze inzu itunganya iby’umuziki yitwa Grand Hustle Records.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1998: Billy Carter, umuvandimwe wa Jimmy Carter.
2003: Franco Modigliani umutaliyani w’umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, yabiherewe n’igihembo cyitiriwe Nobel.
2009: Pierre Falardeau, umwanditsi w’Umunyekanada.
Uyu munsi mu mateka y’u Rwanda
Tariki 25 Nzeri 1961, Mu Rwanda habaye amatora ya kamarampaka yari agamije kureba niba u Rwanda rwakomeza kuyoborwa n’ubutagetsi bwa cyami. Ayo matora yarahagarikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Muri ayo matora ishyaka Parmehutu ryari riyobowe na Grégoire Kayibanda ryegukanye insinzi y’amajwi 95%, rikaba ryari rishyigikiye ko ubwami buvaho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego