Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 26 Gashyantare

Tariki ya 26 Gashyantare ni umunsi wa 57 w’uyu mwaka wa 2013 usigaje indi 308 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka.
364: Valentinian I yemewe nk’Umwami w’abami w’Umuromani.
1794: Christiansborg Palace y’i Copenhagen muri Danmark yarahiye irakongoka.
1815: Napoleon Bonaparte yahunze Elba.
1919: Perezida Woodrow Wilson yasinye impapuro z’Inteko Ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zemeza ko igice kinini cya Grand Canyon kiba pariki y’igihugu.
The Grand Canyon
1935:Adolf Hitler yatanze itegeko ryo gusubiramo Luftwaffe, binyuranije n’amasezerano y’i Versailles.
1935: Robert Watson Watt yerekaniye i Daventry ibyo yagezeho mu bushakashatsi bwe bwaje kubyara ikorwa rya RADAR.
1952: Vincent Massey yarahiriye kuba Guverineri Mukuru wa Canada, akaba ari we Munyakanada wa mbere wabigezeho yaravukiye mu gihugu.
1961: Hassan II yabaye Umwami wa Morocco.

1980:
Misiri na Israel byatangije umubano uhamye ushingiye ku bubanyi n’amahanga.
1991: Ingabo z’Amerika zafashe umujyi wa Al Busayyah mu ntambara izwi ku izina rya Gulf War.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.
1964: Mark Dacascos, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika akaba n’umuhanga mu mikino yo kurwana.
Mark Dacascos
1971: Erykah Badu, umuririmbyi w’Umunyamerikakazi.
1971: Hélène Ségara, umuririmbyi w’Umufaransakazi.
1985: Fernando Llorente, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyespagne.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.
1961: Umwami Mohammed V wa Morocco.
1993: Constance Ford, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerikakazi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego