Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 26 Kamena

Tariki 26 Kamena ni umunsi w’178 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 187 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
221: Umwami w’abami wa Roma Elagabalus yemeye mubyara we Alexander Severus nk’uzamusimbura ku ngoma, ndetse ahita amuha izina rya Caesar.
1409: Kiliziya Gatolika yagaragayemo aba Papa babiri, ibihe bikunze kwitwa schism, kuri uyu munsi Petros Philargos yambitswe ikamba ry’ubupapa, ahabwa izina rya Papa Alexandre V wari ubaye Papa wa gatatu, nyuma y’uko akanama kazwi nka Council of Pisa gashyizeho abapapa babiri aribo Papa Gregory XII wabaga i Roma ndetse na Papa Benedict XII wari ahitwa Avignon.
1917: Mu ntambara ya mbere y’isi yose ingabo za mbere za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zageze mu Bufaransa, zije gufatanya n’Abafaransa, Abongereza n’Abataliyani ndetse n’Abarusiya kurwanya u Budage na Austria-Hungary.
1955: Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, hemewe ubwigenge bw’imitwe ya politiki.
Mu nama yabereye Kliptown, Soweto na Johannesburg, ku ikubitiro hashinzwe imitwe ya politiki irimo ANC (African National Congress) ndetse na SAIC (South African Indian Congress) ifungurwa ryayo ryazanye n’intego igira iti” The People Shall Govern!" umuntu agenekereje yavuga ati” Abenegihugu nibo bazayobora!"
1960: Somaliya yabonye ubwigenge, yibohora ubukoloni bw’Abongereza.
1960: Madagascar yabonye ubwigenge bwayo, yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1928: Yoshiro Nakamatsu, umushakashatsi w’Umuyapani.
1937: Robert Coleman Richardson, Umunyamerika w’umuhanga mu bijyanye n’Ubugenge, wanabiherewe igihembo kitiriwe Nobel.
1968: Paolo Cesare Maldini, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu gihugu cy’u Butaliyani.
Paolo Cesare Maldini, yatangiye gukinira ikipe y’igihugu afite imyaka cumi n’ine y’amavuko, dore ko yatangiye kuyikinira mu mwaka w’1988.
1970: Paul Thomas Anderson, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1810: Joseph-Michel Montgolfier, umushakashatsi wo mu gihugu cy’u Bufaransa.
1836: Claude Joseph Rouget de Lisle, umuhanzi w’umwanditsi wo mu gihugu cy’u Bufaransa, uyu ni nawe wahimbye indirimbo yubahiriza igihugu y’u Bufaransa.
1949: Kim Gu wabaye Perezida w’agategenyo wa Repubulika ya Koreya y’Epfo.
2003: Denis Thatcher, umufasha wa Margaret Hilda Thatcher wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, hagati y’umwaka w’1979 kugera 1990.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego