Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 27 Gashyantare

Tariki ya 27 Gashyantare ni umunsi wa 58 w’uyu mwaka wa 2013 usigaje indi 307 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka.
425: Kaminuza ya Constantinople yashinzwe n’Umwami Théodose II biciye mu mugore we Aelia Eudoxie.
1700: Ikirwa cya Nouvelle Bretagne cyaravumbuwe.
1776: Mu ntambara y’impinduramatwara muri Amerika, urugamba rw’akagezi Moore muri North Carolina yatanyije ingabo za Loyalist.
1844: Repubulika ya Dominica nibwo yahawe ubwigenge n’igihugu cya Haiti.
1860: Abraham Lincoln yavugiye ijambo kuri Cooper Union mu Mujyi wa New York, byanamuteye gutsinda amatora ya Perezida.
1900: Ishyaka ryo mu Bwongereza ryitwa Labour Party ryarashinzwe
1933: Inzu y’Inteko Inshinga amategeko y’u Budage Reichstag nibwo yahiye
1963: Repubulika ya Dominica nibyo yatoye Perezida wa mbere Juan Bosch atowe mu nzira ya Demokarasi nyuma y’ubutegetsi bw’igitugu bya Rafael Trujillo.
1991: Uwahoze ari Perezida wa Amerika George H. W. Bush yatangaje ko Koweït yabohowe.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
272: Constantine The Great, Umwami w’abami w’Umuromani.
1976: Tony Gonzalez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyamerika.
1980: Brandon Beemer, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika.
1980: Chelsea Clinton, Umunyamerikakazi akaba n’umukobwa wa Bill na Hillary Clinton.
Chelsea Clinton
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.

1659:
Henry Dunster, Perezida wa mbere wa Kaminuza ya Havard yo muri leta ya Massachusetts muri Amerika.
1972: Pat Brady, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika akaba n’umuririmbyi.
2006: Linda Smith, umunyarwenya w’Umwongerezakazi.
2010: Madeilene Ferron, umwanditsi w’Umufaransakazi.
2011: Duke Snider, umukinnyi wa Baseball w’Umunyamerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego