Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 27 Kamena

Tariki ya 27 Kamena 2013, ni umunsi w’178 w’umwaka usigaje iminsi 187 ngo umwaka urangire
Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka
1894 : Mu Bufaransa Perezida wa Repubulika Jean Casimir-Périer yatangiye kuyobora igihugu
1973 : Juan María Bordaberry yakorewe coup d’etat muri Uruguay.
1977 : Djibouti yabonye ubwigenge
1981 : Pen Sovan yagizwe Minisitiri w’intebe muri Combodge
1995 : Hamad ben Khalifa Al Thani yabaye umuyobozi wa Qatar.
2007 : Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara bwemeje ko uburyo bwo kumisha abami mu Misiri bwavumbuwe mu 1903 , umurambo wavumbuwe wari uw’umwamikazi wa Misiri pharaon Hatchepsout.
2008 : Bill Gates yatangiye ibikorwa by’ubugiraneza ku isi
2011 : Hashyizwe ku mugaragaro icyemezo no 1990 cy’akanama ka loni gashinzwe amahoro ku isi ya raporo yashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango kuri Soudan.
2012 : Hashyizwe ku mugaragaro icyemezo no 2052 cy’akanama ka loni gashinzwe amahoro ku isi kuri raporo y’ibibazo hagati ya Isiraheli na Palesitina. Hanashyizwe ku mugaragaro icyemezo no 2053 cy’akanama ka loni gashinzwe amahoro ku isi kuri raporo ku bibazo bya repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1462 : Louis XII, umwami w’u Bufaransa wayoboye iki gihugu kuva mu 1498 kugeza mu 1515
1550 : Charles IX,umwami w’u Bufaransa wayoboye iki gihugu kuva mu 1560 kugeza mu 1574
1910 : Pierre Joubert, umwanditsi w’inkuru z’amashusho (bande dessinée français)
1919 : John Macquarrie,umufilozofe n’umuhanga mu iyobokamana ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza
1977 : Raúl González, umukinnyi wa football ukomoka muri Espagne
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1649 : Paolo Antonio Barbieri, umunyabugeni ukomoka mu Butaliyani
1831 : Marie-Sophie Germain, umuhanga mu mibare ukomoka mu Bufaransa
1920 : Adolphe-Basile Routhier,umwanditsi mu ndimi n’umucamanza ukomoka muri Canada
Umuherwe Bill Gates yinjiye kuwa 27 Kamena 2008 mu bikorwa by'ubugiraneza ku isi
Umuherwe Bill Gates yinjiye kuwa 27 Kamena 2008 mu bikorwa by'ubugiraneza ku isi
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego