Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 27 Mutarama

Tariki 27 Mutarama ni umunsi wa 27 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 339 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu mwaka
1870: Umuryango wa Kappa Alpha Theta washingiwe muri Kaminuza ya DePauw.
1888: I Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hashinzwe sosiyete ishinzwe ibijyanye n’ubumenyi bw’isi (Geography) mu rwego rw’igihugu.
1951: I Nevada muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habereye isuzuma ry’ibitwaro bya kirimbuzi (Nuclear testing), haterwa igisasu gipima toni igihumbi( Kilotoni) ku kiswe Frenchman Flat.

1961:
Ubwato bw’Abasoviyete S-80 bwararohamye n’ibirimo byose.

1967:
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere (austronauts) Gus Grissom, Edward White na Roger Chaffee bahiriye mu igerageza ry’icyogajuru Apollo 1 muri Leta ya Florida ku kibuga Kennedy Space Center.
Kuva ibumoso: Gus Grissom, Ed White na Roger Chaffe
1980: Binyuze mu bufatanye hagati ya za Guverinoma z’ibihugu byombi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, abadipolomate batandatu ba Amerika bashoboye guhungishwa mu ibanga muri Iraq hashingiwe ku mwanzuro wafashwe n’ingabo za Canada.
1984: Icyamamare mu njyana ya pop Michael Jackson, ku nshuro ya kabiri yongeye guhura n’ikibazo cy’ubushye ubwo hafatwaga amashusho ya filimi Pepsi ikora ibikorwa by’ubucuruzi, izi ngorane zabereye muri Shrine Auditorium.
1996: Mu ihirikwa ry’ubutegetsi binyuze mu nzira za gisirikare, Colonel Ibrahim Baré Maïnassara yahiritse Perezida wa mbere washyizweho binyuze muri demokarasi y’amatora mu gihugu cya Nijeri ariwe Mahamane Ousmane.
1996: Ku nshuro ya mbere u Budage bwarebye umunsi mpuzamahanga wibukwaho jenoside yakorewe Abayahudi.
2002: Mu bubiko bwa gisirikare muri Nijeriya buherereye i Lagos, haturikiye ibisasu byahitanye abantu barenga 1000 abandi bagera ku bihumbi 20 barashwiragira.
2010: Mu gihugu cya Honduras, harangiye ibibazo bishingiye ku Itegeko Nshinga byari byaratangiye mu mwaka wa 2009, isozwa ryabyo ryagezweho ubwo Porfirio Lobo Sosa yabaga Perezida.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1987: Lily Donaldson, umwe mu berekana imideli ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

1987:
Katy Rose, umuhanzi uririmba injyana ya Pop, ukomoka muri Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2003: Henryk Jabłoński, wabaye Perezida wa Pologne
2006: Johannes Rau, wabaye Perezida wa munani wayoboye u Budage.
2008: Suharto, wabaye Perezida wa Indoneziya.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego