Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 28 Gicurasi

Tariki 28 Gicurasi ni umunsi w’148 mu minsi igize umwaka, bivuze ko hasigaye iminsi 217 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1503: Umwami James IV wa Scotland n’igikomangoma cy’u Bwongereza, Margaret Tudor barashyingiranwe bisabwe na Papa Alexander VI mu rwego rw’amasezerano ahoraho hagati ya Scotland n’u Bwongereza (England).
1871: Ubutegetsi bwari bwariswe ‘Commune de Paris’ mu Bufaransa bwarahiritswe
1937: Hashinzwe uruganda rw’imodoka mu Budage ruzwi nka Volkswagen (VW)
1993: Eritrea na Monaco byinjiye mu Muryango w’Abibumbye (Loni).
2012: Havumbuwe virusi ikomeye yo muri za mudasobwa yitwa Flame yibasiye mudasobwa zo mu bihugu byo Burasirazuba bwo hagati.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1986: Charles N’Zogbia,umukinnyi wa football wo mu Bufaransa
Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi
2000: George Irving Bell, umuhanga mu bugenge no mu binyabuzima wo muri Amerika. Yavutse mu 1926.
2010: Gary Coleman, umukinnyi wa sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavutse mu 1968. Azwi cyane mu rukurirane rwa filime zo kuri televiziyo muri USA zizwi nka Diff’rent Strokes.
Gary Coleman
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego