Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 28 Mutarama


Tariki ya 28 ni umunsi wa 28 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 338 ngo uyu mwaka ugere ku musozo wawo.

Bimwe mu byabaye kuri uyu munsi
1902: Kaminuza yitwa Carnegie Institution of Washington yo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangijwe ku mugaragaro i Washington DC, yitiriwe Andrew Carnegie kubera ko yatanze inkunga igera kuri miliyoni 10 z’amadolari y’Amerika.Iyi kaminuza igiye gutangiza ishami ryayo mu Rwanda.
1908: Mu gihugu cya Portugal abambari b’ishyaka Portuguese Republican Party bagerageje guhirika ubutegetsi bwa João Franco wari Minisitiri w’intebe w’umunyagitugu.Ibi ariko ntibabashije kubigeraho.
1909: Ingabo z’Amerika zavuye ku butaka bwa Cuba zisigara busa ku kigobe cya Guantanamo, Guantanamo Bay Naval Base.Aha bahavuye nyuma y’aho intambara barwanaga n’igihugu cya Spain yari irangiye.
1915: Inama nkuru y’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyizeho umutwe w’ingabo zirinda inkombe z’inyanja, United States Coast Guard.
1932: Igihugu cy’u Buyapani cyateye agace ka Shangai gaherereye mu gihugu cy’u Bushinwa.
1933: Uwitwa Choudhary Rehmat Ali Khan yatangaje izina rya Pakistan ku gace k’u Buhinde kari gatuwe n’abayisilamu. Abaturage b’aka gace ni naryo zina bakoreshaga bashaka ubwigenge bwako,nyuma y’ubwigenge aka gace kaje kuba igihugu cya Pakistan tuzi ubungubu.
1935: Igihugu cya Iceland cyatoye itegeko ryemera gukuramo inda kiba gityo igihugu cya mbere cy’i Burengerazuba bw’isi kigize iri tegeko mu gitabo cy’amategeko cyacyo.
1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose,inkunga zatangiye kugera mu gihugu cy’u Bushinwa nyuma y’aho umuhanda wahuzaga u Bushinwa n’igihugu cya Burma wari ufunguriwe.
1956: Elvis Presley yashyize ahagaragara televiziyo ya mbere mu mateka y’isi.
1964: Indege ya gisirakare y’igihugu cy’Amerika USAF T-39 Sabreliner yarasiwe ahitwa Erfurt ho mu gihugu cy’u Budage ubwo yari mu myitozo ya gisirikare. Iyi ndege yarashwe n’abasoviyeti.
1965: Ibendera igihugu cya Canada gikoresha kuri ubu nibwo ryashyizwe ahagaragara ryemezwa n’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
1981: Ronald Reagan wari perezidaw’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika yagabanyije igiciro cya peteroli icukurwa muri icyo gihugu mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli cyariho muri icyo gihe.
1982: James L. Dozier wari jenerali mu ngabo z’Amerika yafashwe n’umutwe w’inabo z’u Butaliyani zirwanya iterabwoba afatiwe muri gereza ya Red Brigades.
1985: Iteraniro ry’abahanzi b’Aanyafurika,USA for Africa (United Support of Artists for Africa) ryaririmbye ndirimbo yiswe We are the World mu gitaramo cyo gushaka inkunga batera igihugu cya Etiyopiya cyaricyarazahajwe n’amapfa.
2002: Indege itwara abagenzi yitwa Boeing 727 ya kompanyi y’indege ya TAME yakoze impanuka mu misozi ya Andes iherereye mu Mjyepfo y’igihugu cya Colombia.
2006: Mu gihugu cya Poland mu gace ka Chorzów / Katowice igisenge cy’inzu cyagwiriye abaturage abagera kuri 65 bahasiga ubuzima.Iyi mpanuka yari itewe n’uburemere bw’urubura rwinshi rwari rwayuzuye.
2010: Abicanyi bahitanye Sheikh Mujibur Rahman wari perezida wa Bangladesh baramanitswe. Abo ni Lieutenant Colonel Syed Faruq Rahman, Lieutenant Colonel Sultan Shahriar Rashid Khan, Major AKM Mohiuddin Ahmed, Major Bazlul Huda ndetse na Lieutenant Colonel Mohiuddin Ahmed.
2011: Ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage ba Misiri buzuye imihanda yose bamagana ubutegetsi bwa Mubarak.Uyu munsi bawise Friday of Anger.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1978: Gianluigi Buffon wabaye umunyezamu mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Butaliyani yatwaye igikombe cy’isi cya 2006.
1978: Jamie Carragher,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.Akinira ikipe ya Liverpool
1985: J.Cole,umuraperi w’Umunyamerika.
1989: Siem de Jong,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Budage.Uyu akinira ikipe ya Manchester city.
1992: Andrei Savchenko umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
2007: Yelena Romanova,umukinni usiganwan’amaguru ukomoka mu gihugu cy’ u Burusiya.
2009: Billy Powell,umuhanzi w’umuziki ukomoka mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego