Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 28 Ukwakira

Tariki 28 Ukwakira ni umunsi wa 302 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 64 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Cyrille, Salvius, Alfred le Grand.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1538: Mu mpinduka y’iterambere ry’isi ya none hashinzwe Kaminuza ya Universidad Santo Tomás de Aquino, ari nayo ya mbere muri ibyo bihe.
1848: Hafunguwe ku mugaragaro inzira ya gari ya moshi ihuza Barcelona na Mataró.
1886: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland yatashye ku mugaragaro ikibumbano cy’ikinyamateka cy’ubwigenge cyiswe Statue of Liberty.
Statue of Liberty
Statue of Liberty
1948: Umuti wica udukoko uzwi ku izina rya DDT (dichlorodiphenyltrichloroethane) wavumbuwe n’umuhanga mu bijyanye n’ibinyabutabire Paul Müller wo mu gihugu cy’u Busuwisi.
1958: Hatowe umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika John XXIII ubusanzwe witwaga Angelo Giuseppe Roncalli asimbuye Pius XII.
2006: Hatangiye imirimo yo gushyingura abaturage biciwe mu ishyamba rya Bykivnia hirya ya Kiev mu gihugu cya Ukraine, abaturage bagera kuri 817 mu bantu ibihumbi bigera ku 100 barashyinguwe, aba bose bishwe na Bolsheviks hagati y’umwaka w’1930 kugera mu ntangiriro z’umwaka wa 1940.
2007: Bwa mbere mu mateka ya Argentina, umugore yatorewe kuyobora iki gihugu, uwatowe ni uwitwa Cristina Fernández de Kirchner.
Cristina Fernandez de Kirchner
Cristina Fernandez de Kirchner
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1981: Solomon Andargachew, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.
1984: Obafemi Martins, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Nigeria, muri iki gihe akinira Rubin Kazan.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2005: Tony Jackson, umukinnyi wa Basketball wo muri Amerika.
2005: Richard Smalley, Umunyamerika wari umuhanga mu bjyanye n’ubutabire, yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego