Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 29 Nyakanga

Tariki ya 29 Nyakanga 2013 ni umunsi wa 210 w’umwaka ubura iminsi 155 ngo urangire

1881: Hatejwe imbere itegeko riha itangazamakuru kwishyira rikizana mu Bufaransa
1883: Havutse Benito Mussolini, wayoboye u Butaliyani
1900: Umwami w’u Butaliyani, UmbertoI yishwe na Gaetano Bresci , warwanyaga ubwami wavuze ko yabikoreye guhorera abakozi kuri 400 mu bari barishwe 1898 i Milan ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’ibiciro mu Butaliyani.
1907: Robert Baden Powell yashinze umuryango w’Abaskuti mu nkambi yo ku kirwa giherereye mu majyepfo y’Ubwongereza. I yi nkambi yo ku kuva tariki ya mbere Kanama kugeza 9 Nzeri 1907 ifatwa nk’ahashingiwe uyu muryango, ubwo yatangiranaga abana basaga 100 nyamara muri uyu muryango agakomezanya n’abagera kuri 30 gusa.
1937: Igikomangoma Farouk cyagizwe umwami wa 18 wa Misiri.
1948: Nibwo imikino ya Olympic yongeye gutangira i London nyuma y’imyaka 12 yari ishize yarahagaze kuva 1936 nyuma yo kubera i Berlin mu Budage igahagarikwa n’intambara ya kabiri y’Isi.
1957 : Hashinzwe Umuryango mpuzamahanga wo kurwanya intwaro za kirimbuzi ( International Atomic Energy Agency) .
1967: Ubwo bizihizaga imyaka 400 ishize umujyi wabo wa Caracas muri Venezuela ushinzwe habaye umutingito wishe abantu 500.
1973 : Abaturage b’u Bugereki batoye ihagarikwa ry’ubwami, hashingwa Republika yayobowe na Geórgios Papadopoulos .
1980 : Muri Cairo mu Misiri hashyinguwe Shah , umwami wa nyuma w’ubwami bwa Iran.
1981: Abantu barenga miliyoni zirindwi ku Isi barebye kuri TV ubukwe bw’igikomangoma cya Wales Charles na Lady Diana Spencer i London .
1990 : Abantu bagera kuri 600 abenshi muri bo bari bagizwe n’abagore n’abana bahungiye mu rusengero rwo mu mujyi I Monrovia muri Liberia bishwe n’ingabo za Guverinoma mu gihe icyo gihugu cyari mu mvururu.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
1900 : Eyvind Johnson, umwanditsi ukomoka muri Suede wahawe igihembo cya Nobel mu buvanganzo mu 1974
1905 : Dag Hammarskjöld, umudipolomate ukomoka muri Suede wabaye umunyamabanga mukuru wa Loni kuva 1953 kugeza 1961; Yanahembwe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1961 cy’uwaharaniye amahoro.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1095 : Ladislas Ier wa Hongiriya, umwami wagizwe umutagatifu na Kiliziya Gaturika
1856 : Robert Schumann, umwanditsi w’indirimbo ukomoka mu Budage
Baden Powell yashinze umuryango w'Abaskuti
Baden Powell yashinze umuryango w'Abaskuti
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego