Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 29 Ukuboza

Tariki 29 Ukuboza ni umunsi wa 364 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye iminsi ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1170 : Musenyeri Mukuru wa Cantorbery, Thomas Beckett yishwe ku bw’itegeko ryatanzwe n’Umwami Henri II.
1798 : U Bwongereza n’u Burusiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ngo bibashe guhangana n’u Bufaransa.
1808 : Havutse Andrew Johnson wabaye Perezida wa 17 wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.
1845 : Nibwo Texas yabaye Leta ya 28 mu zigize Izunze Ubumwe z’Amerika.
1911 : U Bushinwa bwahindutse Repubulika, bigizwemo uruhare na Sun Yat-Sen.
Sun Yat-Sen
1945 : Hashinzwe ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF/FMI), hagamijwe kunganira no gufasha mu iterambere ry’ibihugu byasigaye inyuma mu majyambere, binyujijwe mu nguzanyo zihoraho.
1946 : Havutse Marianne Reich, bitaga Marianne Faithfull, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyi w’amafilime.
Marianne Faithfull
1972 : Indege Lockheed L-1011 ya Kompanyi Eastern Air Lines yasandariye i Everglades ihitana abagenzi 99 mu 176 bari bayirimo. Byafashwe nk’igitangaza ko 77 basohotsemo ari bazima.
1975 : Igisasu cyo mu bwoko bwa bombe idakanganye cyaturikiye ku kibuga cy’indege cy’i La Guardia - New York, gihitana abantu 11, hakomereka abandi 75.
2000 : Ubwato bubiri bwagonganiye mu ruzi rwa Meghna muri Bangladesh, hapfa abantu 80, na ho 170 baburirwa irengero. Hashize imyaka icumi yose bitaremezwa ko bapfuye, ku mpamvu imwe rukumbi ngo “imirambo yabo ntiraboneka”.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego