Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 3 Gashyantare

Tariki 3 Gashyantare ni umunsi wa 34 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 332 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1947:
Muri Amerika ya ruguru habaruwe igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi cyane, iki gipimo cyagaragaye ahitwa Snag, Yukon.
1957: Ishyaka ryo mu gihugu cya Senegal ryitwa Senegalese political party Democratic Rally ryahindutse Senegalese Party of Socialist Action mu magambo y’impine ya PSAS.
1960: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Harold Macmillan yatangaje imbwirwaruhame ikomeye yiswe Wind of change, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga inkubi y’impinduka, aha yagaragazaga ko ashyigikiye ugushaka kwibohora ubukoloni kwa byinshi mu bihugu bya Afurika.
1961: Imyigaragambyo y’abahinzi mu gihugu cya Angola bakoreraga Abakoloni ahitwa Baixa de Cassanje, bakolonizwaga na Portugal yaje kubyara imyivumbagatanyo yabyaye intambara yahesheje ubwigenge igihugu cya Angola, iba intambara ya mbere mu bihugu bikolonizwa na Portugal.
1967: Ronald Ryan, yabaye umuntu wa nyuma wahanishijwe igihano cyo kwicwa mu gihugu cya Australia, yishwe anyongewe muri gereza ya Pentridge Prison, i Melbourne.
1969: Ari mu gihugu cya Misiri, mu Mujyi wa Cairo, Yasser Arafat yagizwe umuyobozi wa PLO (Palestine Liberation Organization).
1984: John Buster n’itsinda ry’abashakashatsi bo ku kigo cya Harbor-UCLA Medical Center batangaje ko bashoboye kwimura urusoro rw’umwana barukuye mu mugore barwimurira mu wundi nyuma rukaza kuvamo umwana.
1989: Mu gihugu cya Paraguay habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bikozwe n’ingabo, iyi coup d’etat yakuyeho Alfredo Stroessner umunyagitugu wayoboye Paraguay kuva mu mwaka w’1954.

1995:
Umuhanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’ikirere n’isanzure (Astronaut), Eileen Collins aba umugore wa mbere watwaye icyogajuru Space Shuttle kigiye mu butumwa STS-63 gihagurukiye ku kibuga Kennedy Space Center muri Leta ya Florida.
2007: Mu gihugu cya Iraq, mu isoko ryo mu Mujyi wa Baghdad haturikiye igisasu gihitana abantu 135 abandi barenga 330 barakomereka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1948: Carlos Felipe Ximenes Belo, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu Timor y’Iburasirazuba, umwe mu bahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel.
1971: Hong Seok-cheon,umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1969: Eduardo Mondlane, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Zambiya wahesheje ubwigenge iki gihugu.
2009: Sheng-yen,wari Umubudisite (Buddhist monk), uwashinze Dharma Drum Mountain.
2010: Regina, umwamikazi wa Austria.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego