Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 3 Gashyantare

Tariki ya 3 Gashyantare 2014 ni umunsi wa 34 w’umwaka ubura iminsi 331 ngo ugere ku musozo.

1781 : Icyirwa cya Saint-Eustache cyafashwe n’Abongereza mu ntambara ya kane yahuje Abongereza n’Abaholandi
1830 :Hasinywe amasezerano ya nyuma ya Londes mu 1827 yatangiwemo ubwigenge bw’u Bugereki
1831 : Louis wa Orléans, yatorewe kuyobora Ababiligi
1919 : Hateranye inama ya mbere y’ihuriro ry’ibihugu (Société des Nations-SDN)
1927 : Muri Portugal habaye imyigaragambyo mu gihe batifuzaga ubutegetsi bwa General Carmona
1969 : Yasser Arafat yashyizwe ku buyobozi bw’umuryango ugamije kubohoza Palesitina
Yasser Arafat
1973 : Habaye guhagarika intambara mu ya Viet Nam
1977 : Tafari Benti wari perezida wa Etiyopia yapfuye arashwe.
1994 : Urukiko mpuzamahanga rwa Haye rwatangaje ubutaka bwa Aozou bwari bwarigaruriwe na Libiya ari ubwa Tchad
1932 : Igice kinini cya Santiago muri Cuba cyashenywe n’umutingito w’Isi
Bimwe mu bihangangge byavutse kuri iyi tariki
1338 : Jeanne de Bourbon,umwamikazi w’u Bufaransa, akaba n’umugore wa Charles V
1821 : Elizabeth Blackwell, umuhanga mu bugenge ukomoka muri Amerika
1830 : Robert Arthur Talbot Gascoyne-Cecil, wabaye minisitiri w’intebe w’u Bwongereza
1948 :Carlos Filipe Ximenes Belo,umunyedini wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1996
1951 :Blaise Compaoré, perezida wa Burkina Faso.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
474 : Léon I, umwami w’abami wa Roma igice cy’u Burasirazuba
1014 : Sven I, umwami wa Danemark.
1116 : Coloman, umwami wa Hongiriya
1468 : Johannes Gutenberg, wakoze imashini yandika ukomoka mu Budage
1924 : Woodrow Wilson,perezida wa 28 wa leta zunze ubumwe za Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira amahoro mu 1920
1998 : Karla Faye Tucker, umunyamerika wakatiwe igihano cy’urupfu
2005 :Corrado Bafile, Karidinali ukomoka mu Butaliyani wabaye umuyobozi w’abakaridinali
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego