Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 3 MUTARAMA

Tariki ya 3 Mutarama ni umunsi wa 3 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 362 kugira ngo uyu mwaka ugere ku musozo wawo.

Iki ni igihe bita Perihelion aho isi iba yegereye izuba cyane.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki
1925: Benito Musolini, umunyagitugu wayoboye u Butaliyani yatangaje ku mugaragaro ko afashe ubutegetsi.
1947: Bwa mbere mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inama y’inteko y’igihugu (U.S. Congress) yakoze ibiganiro byatambutse kuri televiziyo.
1956: Inkongi y’umuriro yibasiye agasongero k’umunara witiriwe Eiffel, uyu munara Eiffel Tower wubatse mu gihugu cy’u Bufaransa, mu Murwa mukuru w’iki gihugu Paris.
1959: Nibwo Leta ya Alaska yemewe nk’imwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1962: Papa Yohani wa XXIII yahuye imbona nkubone na Fidel Castro, wafatwaga nk’umunyagitugu wayoboye igihugu cya Cuba.
Papa Yohani wa XXIII yahuye na Fidel Castro
1977: Mudasobwa zikoranye ubuhanga zo mu bwoko bwa Apple nibwo zashyizwe ku isoko.
1994: Muri Afurika y’Epfo, abaturage basaga miliyoni 7 bahoze mu ishyaka rya Apartheid, bemerewe ubwenegihugu. Iri shyaka ryaranzwe cyane n’ivanguramoko rikabije.
1996: Telefoni yo mu bwoko bwa Motorola Star TAC, yashyizwe ku isoko iragurwa cyane. Iyi ni imwe muri telefoni zigendanwa zabayeho mbere y’izindi.
1997: Repubulika y’abaturage y’u Bushinwa yatangaje ingengo y’imari ingana na miliyari 27.7 z’amadolari y’Amerika yagombaga kuzakoreshwa mu kurwanya isuri ndetse n’iyangirika ry’ikirere ryagaragaraga cyane ahitwa Yangtze ndetse no mu kibaya cya Yellow River.
2004: Indege yitwa Flash Airlines Flight 604 yo mu gihugu cya Misiri yakoreye impanuka mu Nyanja Itukura ihitana abantu bagera ku 148. Niyo mpanuka ya mbere y’indege yahitanye abantu benshi muri iki gihugu.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1969: Michael Schumacher, umudage wamenyekanye cyane mu masiganwa yo gutwara amamodoka fomula 1, yatwaye iryo rushanwa mpuzamahanga inshuro zigera kuri 7.
1978: Liya Kebede,umumodeli ukomoka mu gihugu cya Ethiopia.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
2009: Hisayasu Nagata, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cy’u Buyapani.
2010: Sir Ian Brownlie, umunyamategeko ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego