Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 31 Mutarama

Tariki 31 Mutarama ni umunsi wa 31 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 335 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1950: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Harry S. Truman yatangaje gahunda yo guteza imbere ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi bizwi nka hydrogen bomb.
1953: Igihugu cy’u Buholandi cyibasiwe n’imyuzure iturutse mu Nyanja ya ruguru, iyi myizure yahitanye abantu bagera ku 1800.
1968: Ingabo za Vietnam zagabye ibitero ku biro by’uharagarariye inyungu za Amerika biri mu Mujyi wa Saigon ndetse zigaba n’ibindi bitero mu rukerera rw’uyu munsi, nyuma haje kuba uruhururirane rwiswe Tet Offensive.
1968: Nauru yabonye ubwigenge, yigobotora ingoyi ya Australia yari yarayikolonije.
1995: Perezida Bill Clinton wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye igihugu cya Mexico inguzanyo igera kuri miliyali 20 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwacyo.
1996: Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya banki nkuru y’igihugu ya Sri Lanka mu mujyi wa Colombo, ihitana abantu bagera kuri 86, abarenga 1400 barakomereka.
2000: Indege yo mu bwoko MD-83 y’ikompanyi Alaska Airlines Flight 261 yakoreye impanuka mu Nyanja y’amahoro (Pacifique) hafi y’inkombe ku kiraro cya Mugu, muri Leta ya California ihitana abantu bose bari bayirim bagera kuri 88.
2001: Umugabo ukomoka mu gihugu cya Libya, Abdelbaset al-Megrahi yakatiwe n’ubutabera bwo mu gihugu cy’u Buholandi kubera guhamwa n’icyaha cyo kugaba ibitero ku ndege Pan Am Flight 103 hejuru ya Lockerbie muri Scotland mu mwaka w’1988.
2007: Mu gihugu cy’u Bwongereza, mu mujyi wa Birmangham hatawe muri yombi abantu gufata bugwate ingabo z’Abongereza zari mu butumwa bw’akazi muri Iraq.
2009: Mu gihugu cya Kenya hishwe abantu 113, abandi bagera kuri 200 barakomereka biturutse ku mpanuka y’iturika y’uruhombo rwa esansi ahitwa Molo, nyuma y’iminsi mike inkongi y’umuriro ukomeye wadukiriye isoko rya Nakumatt riri i Nairobi ihitana abantu 25.
Ubwo iduka rya Nakumatt ryakongokaga
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1543: Tokugawa Ieyasu, wabaye umwami w’u Buyapani.
1938: James G. Watt, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1950: Alexander Korzhakov, wari umurinzi/ashinzwe by’umwihariko umutekano wa Perezida Boris Yeltsin w’u Burusiya.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2007: Adelaide Tambo, waharaniye impinduka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ni umupfakazi wa Oliver Tambo.
2011: Mark Ryan, umuhanzi ukomoka mu Bwongereza.
2011: Eunice Sanborn, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Niwe watabarutse afite imyaka myinshi mu bihe bye (2011) dore ko yari afite imyaka 114.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego