Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 31 Mutarama

Tariki 31 Mutarama 2014 ni umunsi wa 31 w’umwaka ubura iminsi 334 ngo ugere ku musozo.

1472 : Giuliano della Rovere, wabaye papa hanyuma yitwa Jules II, yabaye musenyeri wa Lausanne mu Busuwisi
1531 : Marie wa Hongiriya yabaye umwami w’u Buholande
1929 : Léon Trotski yirukanywe mu bihugu by’Abasoviyete
1943: Abadage batangiye gutsindwa bigaragara mu ntambara ya kabiri y’isi, ubwo Maréchal Friedrich Paulus yishyiraga mu maboko y’Ingabo z’Abasoviyeti we n’umutwe yari ayoboye i Stalingrad.
1944 : Mu ntambara ya kabiri y’Isi abanyamaerika bigaruriye ibirwa bya Marshall.
1949 : Leta Zunze ubumwe za Amerika zemeye leta ya Israël
1950 : Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Harry S. Truman yatangaje gahunda yo guteza imbere ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi ‘ hydrogen bomb’.
1953 : Igihugu cy’u Buholandi cyibasiwe n’imyuzure yahitanye abantu bagera ku 1800.
1962 : Cuba yirukanywe mu murayango w’ibihugu byo muri Amerika
1968 : Ingabo za Vietnam zagabye ibitero ku biro by’uharagarariye inyungu za Amerika biri mu Mujyi wa Saigon.
1968 : Nauru yabonye ubwigenge, yigobotora ingoyi ya Australia yari yarayikolonije.
1995 : Perezida Bill Clinton wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye igihugu cya Mexico inguzanyo igera kuri miliyali 20 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwacyo.
1996 : Ikamyo yikoreye ibisasu yaturikiye ku marembo ya banki nkuru ya Sri Lanka mu mujyi wa Colombo, ihitana abantu bagera kuri 86, abarenga 1400 barakomereka.
2000 : Indege yo mu bwoko MD-83 y’ikompanyi Alaska Airlines Flight 261 yakoreye impanuka mu Nyanja ya pasifika hafi y’inkombe ku kiraro cya Mugu, muri Leta ya California ihitana 88 bari bayirimo.
2001 : Umugabo ukomoka muri Libya, Abdelbaset al-Megrahi yakatiwe n’ubutabera bwo mu Buholandi kubera guhamwa n’icyaha cyo kugaba ibitero ku ndege Pan Am Flight 103 muri Ecosse mu1988.
2009 : Muri Kenya hishwe abantu 113, abandi bagera kuri 200 barakomereka biturutse ku mpanuka y’iturika y’uruhombo rwa lisansi ahitwa Molo, nyuma y’iminsi mike inkongi y’umuriro ukomeye wadukiriye isoko rya Nakumatt riri i Nairobi ihitana abantu 25.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1512 : Henri I, umwami wa Portugal
1543 : Tokugawa Ieyasu, wabaye umwami w’u Buyapani.
1673 : Louis-Marie Grignion de Montfort, umwihayimana washinze umuryango w’inshuti za Mariya
1916 : Aboubacar Sangoulé Lamizana, perezida wa Burkina faso
1923 :Maurice Michael Otunga, karidinali ukomoka muri Kenya
1938 : James G. Watt, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1938 : Beatrix,umwamikazi w’u Buholandi
1950 : Alexander Korzhakov, wari umurinzi/ashinzwe by’umwihariko umutekano wa Perezida Boris Yeltsin w’u Burusiya.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1435 : Xuande, umwami w’abami w’u Bushinwa
1888 : Don Bosco, umupadiri w’Umutaliyani washinze umuryango w‘abafurere n’abapadiri b’Abasaleziyani bakora ibikorwa byo gufasha urubyiruko baba no mu Rwanda
Don Bosco, umupadiri w’Umutaliyani washinze umuryango w‘abafurere n’abapadiri b’Abasaleziyani
1933 : John Galsworthy, umwanditsi w’Umwongereza wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buvanganzo mu 1932
1955 : John Raleigh Mott, umuyobozi w’umwihayimana wo muri Amerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobe mu guharanira amahoro mu 1946
2007 : Adelaide Tambo, waharaniye impinduka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ni umupfakazi wa Oliver Tambo.
2011 : Eunice Sanborn, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, watabarutse afite imyaka myinshi mu bihe bye muri 2011, yari afite imyaka 114.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego