Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 31 Ukuboza

Tariki ya 31 Ukuboza ni umunsi wa 365 ku ndangaminsi ya Gregorian, akaba ari nawo munsi usoza umwaka.

Ibihe byaranze tariki ya 31 ukuboza
1904 -Nibwo bwambere hizihijwe umwaka mushya kuri Times Square i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1923- Ubutayu bwa Sahara bwaciwemo n`imodoka bwa mbere
1944- Intambara ya Kabiri y`Isi: igihugu cya Hungary cyashoje intambara ku gihugu cy`U Budage.
1955-Isosiyete ikora amamodoka, General Motors Corporation, yabaye iya mbere muri Amerika aho yakoreye miliyari y`amadolari mu gihe cy`umwaka umwe.
1965-Jean-Bédel Bokassa, yayoboye ingabo za Repubulika ya Centrafrique hamwe na bagenzi be bahiritse ubutegetsi bwa perezida David Dacko.
Jean-Bédel Bokassa yavutse ku ya 22 Gashyantare 1921, yitaba Imana kuri 3 Ugushyingo 1996, azwi ku izina rya Bokassa wa I wa Centafrique na Salah Eddine Ahmed Bokassa. Yayoboye Centrafirque kuva ku ya 1 Mutarama 1966 nyuma yo guhirika ubutegetsi. Yaje kuba Umwami w`Abami (emperor) wa iki gihugu kuva ku ya 4 Ukuboza 1975 kugeza yambuwe ubutegetsi kuri 20 Nzeri 1979.
1980- Léopold Sédar Senghor, wabaye n’umwanditsi w’ibitabo yeguye nyuma yo kumara imyaka 20 ari Perezida wa Senegal.
Léopold Sédar Senghor
Léopold Sédar Senghor
1983- Muri Nigeria, Major General Mohammadu Buhari yahiritse ubutegetsi, maze repubulika ya kabiri ya Nigeria irangira ityo.
Ibyamamare byavutse kuri 31 ukuboza
1378- Papa Callixtus wa III yitabye Imana mu mwaka wa 1458.
1880- George C. Marshall, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, akaba yarabonye igihembo cyitiriwe Nobel. Yitabye Imana mu mwaka 1959.
1941- Sir Alex Ferguson, umunya Ecosse utoza ikipe y`umupira w`amaguru. Amazina ye ni Sir Alexander Chapman "Alex" Ferguson akaba azwi ku mazina nka Alex cyangwa Fergie. Yavutse kuwa 31 Ukuboza 1941 I Govan, Glasgow. Yahoze akina umupira w`amaguru, kuri ubu akaba ari umutoza w`ikipe ya Manchester United.
Kuri ubu Furgerson amaze imyaka 24 atoza iyo kipe, yaciye umuhigo kuko niwe umaze imyaka myinshi ari umutoza w`ikipe imwe. Ni umugabo watsindiye ibikombe byinshi ndetse n`imidari. Muri 2008 yanditse amateka aho yabaye umutoza watsindiye igikombe cy`Uburayi inshuro zirenze imwe.
1946-Pius Ncube, Umunyazimbabwe waharaniye uburenganzira bw`ikiremwamuntu.
Ibyamamare byitabye Imana tariki ya 31 Ukuboza
335-Papa St. Silvester
1384- John Wycliffe, inzobere mu by`iyobokamana (theologian) akaba yarasobanuraga bibiliya. Yakomokaga mu gihugu cy`ubwongereza.
2004-Gerard Debreu, umufaransa w`inzobere mu by`imari (economist) yatsindiye igihembo cya banki ya Suisse. Yari yaravutse mu mwaka w`1921.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego