Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 4 Nyakanga

Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi w’186 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 179 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Abahanga mu bijyanye n’isanzure bemeza ko iyi tariki isi iba yagiye kure y’izuba.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1569: Umwami wa Poland ndetse n’igikomangoma gikuru cya Lituania Sigismund II Augustus bashyize umukono ku masezerano yo guhuriza hamwe ibihugu byombi bikabyara igihugu kimwe cyiswe Polish–Lithuanian Commonwealth.
1776: Mu bihe by’impinduramatwara y’Amerika, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ku mugaragaro ubwigenge bwayo, bwakiriwe na Second Continental Congress.
Second Continental Congress ni ihuriro ry’abantu bashyizweho mu bwumvikane baturuka muri Leta cumi n’eshatu zaje ku ikubitiro mu ishingwa rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1810: Abafaransa bigaruriye umujyi wa Amsterdam, uherereye mu gihugu cy’u Buholandi.
1826: Abaperezida babiri ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bapfuye umunsi umwe, Perezida Thomas Jefferson wabaye uwa gatatu ndetse na John Adams wabaye uwa kabiri, ku rutonde rw’abaperezida bayoboye iki gihugu. Bombi batabarutse ubwo hizwihizwaga isabukuru y’ubwigenge y’imyaka mirongo itanu.
1827: Hahagaritswe ubuhake muri Leta ya New York.
1837: Mu gihugu cy’u Bwongereza hafunguwe inzira ndende cyane ya gari ya moshi ihuza Birmingham n’Umujyi wa Liverpool, ikaba yari ibaye inzira ndende mu mateka y’isi.
1879: Mu ntambara yiswe Anglo-Zulu War yahuzaga ingabo z’Abongereza ndetse n’Abazulu, umurwa mukuru w’Abazulu Ulundi wafashwe n’ingabo z’Abongereza zahise zinawutwika, biba iherezo ry’intambara ndetse n’imvano yo guhunga k’umwami Cetshwayo.
1886: Abaturage b’u Bufaransa bageneye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikibumbano cy’ubwigenge kiswe Statue of Liberty.
1887: Uwashinze igihugu cya Pakistan, Quaid-i-Azam Muhammad Ali Jinnah yagiye kwiga muri Kaminuza ya Sindh-Madrasa-tul-Islam iherereye ahitwa Karachi, muri Pakistan.
1946: Nyuma y’iminsi 581 Philippines ihatana no kubona ubwigenge bwayo bwuzuye, yarashyize ibugeraho irekeraho kugengwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1976: Abakomando b’igisirikare cya Israel bageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda baje kubohoza abagenzi bari mu ndege y’Abafaransa yari yafashwe bugwate, nyuma yo kuyobywa n’umutwe w’iterabwoba w’Abanyapalestine.
1994: Umujyi wa Kigali wafashwe n’ingabo za FPR (Front Patriotique Rwandais). Iyi tariki niyo yatoranyijwe kujya yizihizwaho umunsi mukuru wo kwibohora.
1997: Ikigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’isanzure cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika NASA cyohereje ikirobo kitwa Pathfinder cyo gukora ubushakashatsi ku mubumbe wa Mars.
2009: Nyuma y’imyaka umunani hatagaragazwa ikamba ryacyo ry’ikibumbano cy’ubwigenge (Statue of Liberty) kiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ryongeye kwerekanwa. Rikaba ryari ryarahishwe ku mpamvu zo kugicungira umutekano bitewe no gutinya ko ibyihebe byibasiye imiturirwa ya World Trade Center byakongera kuyibasira.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1872: Calvin Coolidge, wabaye Perezida wa 30 ku rutonde rw’abayoboye Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
1969: Wilfred Mugeyi, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
965: Papa Benedict V
1932: Maria Sklodowska-Curie, umuhanga cyane mu bumenyi bw’ibijyanye n’Ubutabire ndetse n’Ubugenge wanabiherewe ighembo kitiriwe Nobel, uyu kandi akaba ari n’umufasha wa Pierre Curie.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego