Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 5 Gashyantare

Tariki 5 Gashyantare 2014 ni umunsi wa 36 w’umwaka usigaje iminsi 329 ngo ugere ku musozo.

2 Mbere ya Yezu Kirisitu: Auguste yahawe na sena ya Roma kuba umubyeyi w’igihugu(père de la Patrie).
63 : Umutingito w’Isi wasenye igice kinini cy’umujyi wa Pompéi
789 : Havutse ubwami bwa Maroc , Idris aba umwami wa mbere w’ubu bwami
1597 : Abayapani b’Abakirisitu bishwe na Guverinoma nshya yari igiyeho bakekwaho kubangamira umuryango w’Abayapani.
1778 : Carolina y’Epfo yabaye Leta ya kabiri kwemeza kwishyira hamwe kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1885 : Umwami w’u Bubiligi Leopold II yatangaje Congo nk’umutungo we bwite.
1900 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bemeje amasezerano ku bunigo bwa Panama.
1913 : Abasirikare barwanira mu kirere b’Abagereki, Michael Moutoussis na Aristeidis Moraitinis babaye aba mbere kujya mu butumwa (mission) bwo mu kirere batwaye indege Farman MF.7 yagwaga ku mazi.
1917 : Itegeko Nshinga rinakoreshwa kugeza ubu rya Mexique ryaremejwe.
1918 : Stephen W. Thompson yarashe indege y’Abadage, iba intsinzi ya mbere y’Abanyamerika mu ntambara yo mu kirere.
1924 : Royal Greenwich Observatory yatangije isaha ngenderwaho n’amahanga yose Greenwich Time Signal.
1962 : Perezida w’u Bufaransa Charles De Gaulle yatangaje ko Algeria ihabwa ubwigenge.
1969 : Yasser Arafat yatorewe kuyobora umutwe w’umuryango wari ugamije kubohoza Palesitina
1979 : Koloneli Denis Sassou-Nguesso yatorewe kuyobora ishyaka ry’abakozi muri Congo Brazaville ryari ishyaka rimwe
1994: Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege yarimo perezida Habyarimana Juvenal yabaye perezida w’u Burundi
1999 : umuhanga mu iteramakofe Mike Tyson yakatiwe umwaka umwe wo gufungwa azira guhohotera abashoferi babiri mu mpanuka yabaye.
2008: Inkubi y’umuyaga ikomeye cyane yibasiye amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihitana 57, iba ityo iya mbere mu kwica benshi nyuma y’iya tariki 31 Gicurasi 1985 yishe 88.
Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki
976: Sanjō,umwami w’abami w’u Buyapani
1505 : Aegidius Tschudi, umunyamateka ukomoka mu Busuwisi
1784 : Nancy Hanks Lincoln, nyina wa Abraham Lincoln.
1878 : André Citroën, Umufaransa wakoze imodoka zo mu bwoko bwa Citroën.
1932 : Cesare Maldini, Umukinnyi n’umutoza wo mu Butaliyani.
1984 : Carlos Tévez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine
1985 : Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal na Real Madrid.
1992 : Neymar, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Bresil ukinira na Barcelone.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
2005 : Gnassingbé Eyadema, wabaye perezida wa Togo guhera mu 1967
2010 : Brendan Burke, waharaniraga uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.
2010 : Harry Schwarz, Umunyamategeko wo muri Afurika y’Epfo warwanya politiki y’ivanguraruhu ya (Apartheid).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego