Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 5 Kanama

Tariki 5 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na cumi na Karindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’umunani uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1916: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, mu gitero cyabereye muri Romaniya, ingabo zishyize hamwe zibukwa cyane ku izina rya Allied forces zari ziyobowe n’uwitwa Archibald Murray zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Ottoman zari ziyobowe n’uwitwa Friedrish Freiherr Kress von Kressetein.
1949: Umutingito ukaze wibasiye igihugu cya Equador, ushegesha bikomeye imijyi igera kuri mirongo itanu yo muri iki gihugu, ndetse abantu bagera ku bihumbi bitandatu bahasiga ubuzima.
1960: Nyuma y’umunsi umwe igihugu cya Upper Volta gihinduye izina, kikitwa Burkina Faso, cyatangaje ubwigenge bwacyo kuri uyu munsi kibohora ubukoloni bw’Abafaransa.
1962: Nelson Mandela yinjijwe mu buroko, afungirwamo aza kurekurwa mu mwaka w’1990.
Nelson Mandela
1963: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano agamije ikumira ry’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi. Aya masezerano azwi cyane ku nka Partial Test Ban Treaty.
1995: Umujyi wa Knin wari warigaruriwe n’igihugu cya Seribiya wagarutse mu maboko y’ingabo za Croatia mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Storm. Mu gihugu cya Croatia uyu munsi wizihizwa nk’umunsi w’intsinzi.
2003: Mu gihugu cya Indonesia habereye igitero cy’ubwiyahuzi, ubwo imodoka yari ipakiye ibisasu bya bombe yasandariraga mu Mujyi wa Jakarta hafi ya hoteli Marriot gihitana abantu cumi na babiri abandi ijana na mirongo itanu barakomereka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1908: Harold Holt wabaye Minisiteri w’Intebe w’igihugu cya Australia.
1974: Antoine Sibierski, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cy’u Bufaransa.
1985: Salomon Armand Magloire Kalou, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire ukinira Chelsea.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1792: Frederick North, wibuka cyane nka Lord North yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.
2008: Reg Lindsay, umuhanzi w’umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Australia.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego